Uwiteka aje gukora ikintu gishya mu mikorere ishaje wari uri gukoreramo -Apostle Dr. Paul Gitwaza
Umushumba mukuru w’ itorero rya Zion tempele ku isiApostle Dr. Paul Gitwaza yageneneye ubutumwa abamukuri bose aho baherereye hirya no ku isi bukubiyemo Ubuhanuzi n’ impanuro zikora ku mitima ya benshi .

Apostle Dr. Paul Gitwaza yagize by’ ukwezi ka Werurwe agira ati :”
Shalom,
Mbifurije ukwezi kwiza kwa Werurwe . Kuzababere ukwezi kw’imitekerereze mishya. Uwiteka azaguhe umugisha, akwibagize iminsi mibi wahuye nayo. Uku kwezi kuzabe umwuzuro w’amasezerano yawe.
Uwiteka aje gukora ikintu gishya mu mikorere ishaje wari uri gukoreramo. Ibyo uzakora byose bizagire gakondo yawe mumitekerereze mishya.
Tuzabona ibishaje bikuweho, ibishya bitangiye. Ni igihe cyawe cyo kuva mu mikorere yawe ishaje ukagendera mu mikorere mishya, uyobowe n’umwuka w’Imana.
Twemerere Yesu ayobore ubwenge bwacu, ubugingo bwacu ngo abikoreshe ku bw’icyubahiro cye.
Uwiteka azaguhe ibitekerezo bizana itandukaniro aho utuye, aho ukora, ndeste no mu muryango wawe.



Ntutinye, ambuka. Ibibazo uzahura nabyo, imitekereze yawe izarwanwa, ariko Uwiteka ari mu ruhande rwawe ngo akore ibikomeye. Uzeme ube igikoresho cy’umumaro gihindura imitekerereze ya benshi.



Ndagusengera ngo Imana igushoboze gukuraho imikorere ishaje, maze uyisimbuze imishya mu buzima bwawe. Ndagusengera kandi ngo wakire umutima mushya kugira imitekerereze ya Kristo ibone umwanya mu mutima wawe.




Uwiteka azayobore ubwenge bwawe. Uraza kubona igitangaza.
Ndasabira iherezo ry’imikorere ya kera kurangira kugira ngo wakire ibyiza bihebuje mu buzima bwawe, mw’itorero ryawe, m’umuryango wawe, n’igihugu cyawe.

Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza.
Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.
@ibyiringiro.rw