Theo Bosebabireba ,Nyuma y’ imayaka 6 yakiriwe kumugaragaro mu Itorero ry’ ADEPR

Umuhanzi mpuzamahanga  Theo Bosebabirebe  ari mu byishimo bidasanzwe nyuma  yo kongera kwakirwa. mu itorero rye ry’ ADEPR rya Kicukiro SHELl , nyuma y’ imyaka 6 yaramaze ategera ameza y’ umwami mu itorero rye .

Theo Bosebabirebe , umuhanzi mpuzamahanga ukubutse mu gihugu cy’ iburundi  mu biterane  binini bihuza abantu benshi ibihumbi n’ ibihumbi ,nyuma yokugenzurwa n’ itorero rye  no kubaza  abo bari bafitanye ibibazo  no kugenzura imbutoze  yongeye kwakirwa ku meza y’ umwami( igaburo ryera ) mu itorero rye  ry’ ADEPR Kicukiro SHell .

Asagwa n’ ibyishimo bidasanzwe  ageza ubutumwa  ku bakunzi be abasangiza ibyishimo avugako ntakitagira iherezo kuko igifite itangiriro cyose kigira iherezo  ryacyo  ubu ari bubihe byiza  mu itorero rye  rya ADEPR ……

Mmu magambo ye yagize ati :” Uyumunsi ntusanzwe kurijye kuko igifite itangiriro cyose kigira iherezoryacyo kuko ndi mu bihebyiza mu itorero ryanjye rya ADEPR kicukiro shell nyuma y’ imyaka  myinshi ijyera Kuri 6 yesu arabikoze🙌🙌

Umushumba ushumbye itorero Theo Bosebabireba asengeramo  Rev . Pastor  Mutima Jonathan  mu kiganiro yagiranye  n’ itangazamakuru yagizeati: ”  Theo  yakirijwe mu itorero  ryacu yakira kristo nk’ umwami n’ umukiza , aba umukristo aza kugira impano ikomye yo kuririmba  arayikoresha …. nyuma aza kugwa  tumushira inyuma y’ itorero .

Ariko ubu tuvugana Thebosebabireba  twamaze kumwakira  mu itorero ry’ ADEPR Kicukiro Shell …. twamakiriye ku igaburo ryera aho yaramze umwaka wose agenzurwa , nyuma yuko dukoze inama nyinshi  ndetse  no kugisha Inam Ururembo rw’ umujyi wa kigali  ubu yakiriwe rwose”

UMUHANZI THEO BOSEBABIREBA MU BYISHIMO BYINSHI BYO KWAKIRWA MU ITORERO RY’ ADEPR

Umuhanzi mpuzamahanga  Theo Bosebabirebe ubu akomeje ibikorwa bye byivubutumwa biciye mu ndirimbo dore ko  nyuma yuko akubute mu gihugu cy’ iburundi , agiye gukora ibiterane bizenguruka  u Rwanda rwose  bahere mu karere ka Nyagatare .

Aha naho  igiterane Theo bosebabirebe aherutse kuririmbamo i burundi

 

@IBYIRINGIRO.RW

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *