SHALOM Gospel Festistival 2023: Amateka akomeje kwandikwa ,Hamenyakanye ibisabwa mu kwinjira mu gitaramo cya Korali Shalom.
Korali shalom ikorera umurimo w’ IMANA mu itorero ry’ Adepr Nyarugenge ikomeje kwandika amateka akomeye ,igiye gutaramira abakunzi bayo muri Bk Arena mu gitaramo bise ” SHALOM Gospel Festival ” aho kwijira biza ari ubuntu.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa Korali shalom bwagiranye n’ abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 14/09 / bwatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe na Korali Shalom ari ubuntu ariko ukitabiriye akitwaza ibyangobwa ( indangamuntu ) n’ abana bakazana n’ ababyeyi babo , Muri iki gitaramo kandi bazafatanya n’ umuhanzi nka Israel mbonnyi , na Ntora worship Team
iki gitaramo kiswe ” SHALOM Gospel Festival ” cyateguwe mu rwego rwo kuzana abantu kuri kristo no gukora ivugabutumwa rijyanye n’ imirimo .
Nkuko byatangajwe na Vis perezida wa korali Shalom Bwana Jean Luc Rukundo agira ati :” dutegura iki gitaramo twari dufite intego yo kuvura abantu agahinda gakabije no kurwanya gatanya twifashishije ijambo ry’Imana, kandi tukavuga ubutumwa kugirango abantu bakire Kristo uruhura imitima “

Korali Shalom Ni korali imaze kubaba ubukombe dore ko imaze kwandika amateka mu gutegurira Imana ibyiza binyuze mu gutegura ivugabutumwa rivugirwa ahantu hakomeye nka , Kigali Convetion Center , Serena Hotel na Bk aho abakristo batandukanye n’ abandi bahaza bisanzuye .
KANDA HANO UKURIKIRANE INDIRIMBO YA KORALI SHALOM BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE
@IBYIRINGIRO.RW