Rwanda Revival Confrence : Imitima yakozweho cyane , indrwara zirakira ,ubuhanuzi bukomye ku Rwanda – VIDEO
Mu giterane cyari gitegerejwe na Benshi cyiswe ” Rwanda Revival Confrencec cyateguwe n’ Apostle Lubega Grace , muri Bk Arena abanyarwanda bahembutse imitima , indrwara zirakira , hahanurwa ubuhanuzi bukomye ku Rwanda .
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4.02.2023 muri Bk Arena habereye igiterane Rwanda Revival Confrence, cyateguwe na Manifest Ministries Rwanda iyobowe na Apostle Patrick Rugira kubufatanye n’Umushumba wa uyobora Phaneroo Ministries internationnal ifite icyicaro muri Uganda .
Cyitabiriwe n’abantu ibihumbi byinshi barimo n’ abahanzi babwirije ubutumwa mu ndieimbo nka James &Daniella, Elayono Music na True Promises baririmba indimbo nka zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse kigaramo n’ abahanzi baramya Imana mu buryo budasanzwe benshi bishimira uko baramya Imana .
Apostle Grace Lubega ni we wigishije ijambo ry’ Imana mu gihe kingana n’ amasaha 2 aho yatuye umugisha ku Rwanda , anasobanura ububyutse icyaricyo ahanurira uRwanda ko hari ikintu gikomeye Imana igiye gukora mu gihugu cy’ u Rwanda , asengera indrwara zikomeye bamwe batanga ubuhamya ko bakize haboneka n’ abakira agakiza barenga ijana ( 100)
Apostle Grace Lubega n’ umushumba mukuru wa Ministries internationnal ifite icyicaro muri Uganda , ikaba inakorera mu bihugu bitandukanye ku isi yose
REABA UKURIKIRANE UKO MU GITERANE BYARI BYIFASHE