Rev.Prophet Ernest Urikuzenguruka uburayi abazaniye ubutumwa bwo kubohoka no kwibuka imirimo y’ Imana
Prophet Ernest Nyirindekwe , urigukoreshwa imirimo n’ ibitangaza bikomeye n’ Imana arikuzenguruka ibihugu by’ I burayi mu ivugabutumwa rikomeye ahamagariwemo n’ Imana abajyaniye ubutumwa bukomeye bubohora imitima no kwibuka imirimo y’ Imana .
Rev.Prophet Ernest, umwe mu bakozi b’ Imana bakomeye mu Rwanda amaze kumenyerwa mu korwa byo kuvuga ubutumwa hirya no hino ku isi , ayobora itorero rya Elayono Pentecost blessing Church ari mu urugendo rw’ ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ iburayi birimo nka Suwedi , Belgique n’ ubufaransa aho ari gukoreshwa n’ Imana mu buryo budasanzwe benshi babohoka abanda bakira agakiza .

Aganira n’ umunayakuru wa IBYIRINGIRO.RW yadutangarije ko Imana iri kumukoresha mu buryo budanzwe benshi ba bohoka , Imana ibakuraho ibyari bibaboshye bandi bari kwiyemeza kugarukira Kristo bakamwakira nk’ umwami n’ umukiza …
Mu magambo ye yagize ati :” turashima Imana cyane ikomeje kubana natwe aha turi ku mugabane w’ I Burayi turi kubona Imana mu buryo budasanzwe …abanda bari kubohoka barikwinjira mu migisha yabo .. twari dufite igiterane cy’ iminsi 3 cyabereye mu gihugu cya Suwedi gifite insangamatsiko twise “ 3 Days of SEEKING GOD’S DIERECTION ( Iminsi 3 yo gushaka icyerecyezo cy’ Imana )..kiba tari ya 9-11/06/2023 …twakigiriyemo ibihe byiza tubona Imana kuburyo bukomeye …
ubu tugiye gurikizaho kujya mu gihugu cy’ ubufaransa mu mujyi wa LYON mu giterane cy’ iminisi 3 gifite insangamatsiko igira iti “ Rappelez-Vous les oeuvres de Dieu “ kizatangira Taliti ya 16-18/06/2023.. hanyuma dusoreze ivugabutuwa ryacu mu gihugu cya Belgique mu giterane cy’ iminsi 2 cyiswe “ CROISADE D’ AUTONOMISATION DIVINE “
Rev.Prophet Ernest arutumira buri wese ndetse agaha ikaze abatuye muri ibi bihugu abasaba kuza kwakira ubutumwa bwiza bw’ Imana .


@ibyiringiro.rw