Pasiteri Sereine Nterinanziza ugiye kwimikirwa inshingano nshya , Ateye utwatsi ibyo kuva muri ADEPR Burundu!
Pasiteri Sereine Nterinanziza wakoze imirimo myinshi mu itorero ry’ adepr , nyuma akazakugira umuhamagaro wo gutangiza itorero yise ” Next Generation Church of Rwanda ” agiye kwimikwa kuba Revera Pasiteri .
Pastor Sereine Nterinanziza umushumba wa Next Generation Church of Rwanda yakoze imirimo myinshi mu itorero ry’ adepr itandukanye irimo uburirimbyi, kuyobora amakorali atandukanye , kuba umudiyakoni mu itorero ry’ adepr , yanayoboye n’ ibigo bikomeye by’ iri torero kugeza ubu , nyuma yuko yari yaratangije itorero akaza kugira imbogamizi zo gufungirwa itorero akaza gusubira mu Itorero ry’ ADEPR .
Mu minsi ishize yongeye kubyutsa cg gushimangira umuhamagaro we wo gushinga itorero ( idini ) bihamye dore ko yamaze gutangaza ko agiye kwimikirwa inshingano nshya zo kuba Revera( Rev.Pastor) Pasiteri tariki ya 27/08/2023 .

Abinyujije ku rukuta rwe bwite rwa facebook yagize ati :” Yesu ashimwe. Nishimiye kugusaba kumbikira iyi tariki kugirango uzabane nanjye muri uyu muhango wo kwimikwa ku bupasitoro. Ubutumire burambuye muzabuhabwa nyuma. Imana iguhe umugisha.”
Tukimara kubona buno butumwa twegereye Pasiteri Sereine Nterinanziza tumubaza ibijyanye no kuba yaba yaravuye mu itorro rye ry’ adepr adutera utwatsi adusubizako atarivamo burundu ….. ahubwo aruko itorero ry’ adepr ritemera abashumba b’abagore.
Mu magambo ye agira ati :” Sinavuga ko natandukanye na ADEPR burundu kuko niryo torero ryanjye Kuva mvutse. Sinatandukana naryo rero kuko n’ ababyeyi banjye ni abashumba. Gusa Kuko ritemera abapasitoro b’Abagore kd mfite uwo muhamagaro nzasengerwa nirindi Torero ryemera abapasitoro b’abagore”
Ibi Pasiteri Sereine Nterinanziza abitangaje nyuma yuko abihamije mu ruhamye ubwo umushumba mukuru w’ itorero ry’ ADEPR mu Rwanda Rev.Pasiteri Ndayizeye Isaie yagiranaga ikiganiro n’ itangazamakuru akamubaza impamvu iri torero ry’ adepr ritajya ryimika abashumba b’abagore ngo bajye mu inshingano za gipasitori .
KANDA HANO UKURIKIRANE INYIGISHO YE
@IBYIRINGIRO.RW