Papi Clever na Dorcas bijeje abazitabira iyi concert ko bazahagirira ibihe byiza by’umunezero ndetse no gusabana n’Imana.
None kuwa 10/01/2023 Papi Clever na Dorcas bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyari kigamije kuvuga kuri concert barimo gutegura yitwa Yavuze Yego Live Concert. Basobanuye byinshi kuri iyi concert aho bavuze ko bisa nkaho batinze kuyikora ugendeye ku gihe batangiriye kuramya Imana ariko kandi bavuga ko bari bagitegereje ijambo ry’Imana hanyuma ikaba yarabibabwiye ikabereka ko bakwiye gukora iyi concert.
Papi Clever na Dorcas bijeje abazitabira iyi concert ko bazahagirira ibihe byiza by’umunezero ndetse no gusabana n’Imana.
Iyi concert izaba le 14/01/2023 izabera camp Kigali. Uburyo bwo kuyitabira hashyizweho imyanya 2000 y’ubuntu ubu ikaba yaramaze kuzura. Ubu ukeneye kwitabira asaba kugura tickets ya 10k, 30k ndetse na 50k.
Kugeza ubu abaririmbyi n’abaramyi bazafasha Papi Clever na Dorcas muri concert yabo ni Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe ndetse n’abandi batandukanye.