Nyabihu : Korali shalom ya Nyarugenge yifatanyije n’ abaturage gukora umuganda , iremera abasaga 100- Amafoto
Korali Shalom ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ADEPR Nyarugenge mu rugendo rw’ ivugabutumwa iherukamo yifatanyije n’ abaturage bo mu Akarere ka Nyabihu mu gukora umuganda rusanjye , baremera abasaga 100 babishyura ubwisungane mu kwivuza ( Mituel de sante)

Ku wa Gatandatu tariki ya 25Gashyantare 2023 ,Korali shalom ya Nyarugenge mu yakoreye urugendo rw’ ivuvabutumwa mu akarere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera mu rurembo rwa Rubavu Paruwasi ya Gasasa Itorero rya Busoro , yifatanyije n’ abaturage baho n’ abayobozi bakuru barimo bwanda Eng Jean Claude Musabyimana Minisitiri wa MINALOC , PS w’ intara y’ uburengera zuba , Madamu Mukandayisenga Meya w’ Akarere ka Nyabihu n’ bayobozi bakuru b’ ingabo na Police mu gikorwa cy’ umuaganda rusanjye cyababaye

Ibyiringiro.rw byaganiriye n’ umumwe mu bayobozi ba Korali shalom ya Nyarugenge bwana Ndagijimna Charles adutangariza ko bishimiye gukora iki gikorwa cyo gukorana umuganda rusanjye n’ abaturage kunshuro ya 2 dore ko baboneyaho no kuremera abatishoboye basaga 100 babishyurira ubwisungane mu kwivuza , ibi bika ari bimwe mu ntego bihaye yo gukora ivugabutumwa rijyana n’ imirimo .
Mu magabo ye yagize ati :” twishimiye gufatanya n’ abaturage bo mu Akarere ka Nyabihu mu gukora umuganda rusanjye nka korali Shalom ya nayarugenge ,akaba ari inshuro 2 twifafanyije n’ abaturage banyuranye gukora umuganda rusanjye . Mu ntego twihaye nka korali twiyemeje gukora ivugabutumwa rijyanye n’ imirimo twaremeye abaturage bare ku 100 tubishyurira ubwisungane mu kwivuza ( Mituel de Sante)….”

Korali Shalom ya Nyarugenge ikunzwe n’ abatari bacye ikomeye kugaragaza ubudasa no mu bikorwa by’ ubudasa mu miririmbire no gukora ibikorwa bitandukanye nk’ umuganda dore ko bigoye kubona indi korali ibikora .

@ibyiringiro.rw