New Melody choir Igarukanye imbaraga mu mugoroba udasanzwe wo kuramya Imana bise “ An Evening of Worship “
New Melody choir nyuma igihe kirekire idakora bimwe mu bitaramo yakoraga byo kuramya Imana ,yongeye kugarukana imbaraga mu gitaramo bise “An Evening of Worship “ kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Itsinda rya New Melody choir rigizwe n’abaririmbyi batandukanye bafite ubuhanga mu miririmbire no mu gutoza amakorali ,bateguriye abakunzi bayo umugoroba wo kuryama no guhimbaza Imana bise “ An Evening of Worship “ uzaba tariki ya 19 werurwe 2023 kuri solace Ministries.
Umwe mu bayobozi b’ iri tsinda rya New Melody choir Neema Marie Jeanne yatangarije ibyiringiro.rw ko nyuma y’ igihe kinini batagaragara mu bikorwa bya Gospel bakoraga COVIDE- 19 itaraza bongeye kubisubukura aho bagiye kongera kujya bategura ibitarmo bitandukanye , kwitatabira ibikorwa bitanduka by’ ivugabutumwa no gushyira hanze ibihangano byinshi .

Mu magambo ye yagize ati :” . Nyuma y’uko tubonye Covid-19 imaze gucogora ibikorwa bihuza benshi ubu bishoboka twumva twakongera guhuza abera tugatarama. Mu mugoroba twise “An Evening of Worship uzarangwa n’indirimbo, ijambo ry’Imana no gusenga, ukazanagara abahanzi nka Chryso hamwe na Jado sinza.
uzaba ufite intego yo kuganira kuri Yesu, we mwuzuro w’Ubumana. Ni inyota twumva dufite gusangira n’abera Kristo ,aho Amarembo azaba afunguye kuva 15h30”
Uyu mugoroba ukunze utegurwa na New Melody family choir urangwa ahanini no kugirana ubusabane n’ Imana kuburyo buri wese uwitabiriye aba yisanzuye mu gusabana n’ Imana ndetse ukarangwa n’ ubwitabire bushimishije
KANDA HANO UKURIKIRANE INDIRIMBO YABO NSHYA BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE
@IBYIRINGIRO.RW