IJWI RY’IMANA RIRACUMVIKANA MU MATWI YAWE-Bishop Dr. Fidèle MASENGO

Ibyah. 1:9
Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.

Maze gusoma kino cyanditswe ndetse no kwibuka amateka ya mbere y’uko Yohana ajyanwa Patimo, nizemo ko aho Satani atekereza ko ibyawe birangirira ariho Imana igusanga ikwereka aho iyerekwa rishya ritangirira.

Bitandukanye n’uko Satani ndetse n’abanzi be babitekerezaga, Ikirwa cya Patimo nticyabaye aho ubuzima bwa Yohana burangirira. Ahubwo habaye aho ahererwa iyerekwa rishya rimuhindurira ubuzima.

Humura Kd ntutinye: Ijwi ry’Imana riracumvikana mu matwi yawe. Iyo Imana ibishatse, mu gihome hajya hahinduka mu ruganiriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *