Aline Gahongayire yahawe kuyobora igitaramo cya Vestine na Dorcas
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimba Imana, Aline Gahongayire yahawe inshingano zo kuzayobora igitaramo kizamurikirwamo album ya mbere ya Vestine & Dorcas bise “Nahawe Ijambo”.
Iki ni gitaramo cya mbere aba bahanzi babarizwa muri MIE Empire bateguye, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 24 Ukuboza 2022.
Umuyobozi wa MIE Empire, Murindahabi Irene nubwo atashatse gutangaza byinshi kuri iki gitaramo yavuze ko kizaba kiyobowe n’abantu babiri barimo Aline Gahongayire n’undi muvugabutumwa atashatse gutangaza amazina.
Yagize ati “Ubu ngubu uwo twamaze kwemeranya ni Aline Gahongayire, abandi bo ntabwo nahita mbakubwira nonaha turacyaganira nabo.”
Yunzemo ati “Gusa nkwibiye akabanga, hari umuvugabutumwa turi kuvugana uzafatanya na Aline Gahongayire kuyobora iki gitaramo , ni icyo naba nkubwiye abandi bahanzi bo ntibiracamo neza.”
Kugeza ubu abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries abandi bo ntibaratangazwa.
Amakuru atugeraho avuga ko hari abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakiri mu biganiro na MIE Empire ireberera inyungu za Vestine & Dorcas bakunzwe na benshi muri iki gihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku 10 000Frw mu myanya isanzwe , 15 000Frw muri VIP , 25 000Frw muri VVIP mu gihe ku meza y’abantu 6 ari 150.000Frw.
Vestine na Dorcas bamamaye mu ndirimbo zirenga 8 bakoze kuva mu 2020 ubwo binjiraga mu muziki by’umwuga bakorana na MIE Empire.
‘Nahawe Ijambo’ indirimbo yitiriwe album ya mbere ya Vestine na Dorcas