• Pastor-Damson-Maonesho-and-damaged-motorbike-near-Zanzibar-City.-Morning-Star-News

    Zanzibar: Umupasiteri yatwikiwe inzu azira ivugabutumwa rye.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 7, 2016

    Umupasiteri, n’umugore we ndetse n’abana be 9 bamaze iminsi barara hasi kuri sima mu rusengero ayoboye ruri ku kirwa cya Zanzibar nyuma y’uko inzu ye itwitswe n’intagondwa z’abahezanguni bagendera ku […]




    Umupasiteri, n’umugore we ndetse n’abana be 9 bamaze iminsi barara hasi kuri sima mu rusengero ayoboye ruri ku kirwa cya Zanzibar nyuma y’uko inzu ye itwitswe n’intagondwa z’abahezanguni bagendera ku mahame y’idini ya kiyisilamu. Ibi bikaba byanaviriyemo ko akana kabo kamwe gafatwa n’umusonga.

    Pastor-Damson-Maonesho-and-damaged-motorbike-near-Zanzibar-City.-Morning-Star-News

    «kurara hasi kuri sima, ikonje cyane nijoro, byatumye umwana wacu w’imyaka 9 afatwa n’indwara y’umusonga». Yongeyeho ko, nyum abayoboke bo mu itorero ayoboye baje kumuzanira matelas yo kuraraho n’ifunguro. Kugeza ubu bakaba basaba incuti zabo n’abagiraneza ko babatabara bakashakira inzu yo kuba barimo we n’umuryango we.

    Uyu mupasiteri w’imyaka 53, uyoboye itorero ryitwa Assemblies of God ry’abayoboke 25 yavuze ko abahezanguni b’abayisilamu baturutse hanze bakaza mu gace batuyemo ka Kidimuni ku ya 13/08/2016 bagatwika inzu ye, hari sa munani z’amanywa (2 p.m.).

    Bikaba bikekwa ko iki gitero cyaje kigendeye ku makuru gihabwa n’abandi bayisilamu batuye muri ako gace dore ko hari hashize iminsi bibasira ibikorwa bye by’ivugabutumwa banasebya itorero rye.

    Mbere y’uko ibi biba, Pasiteri yari yabonye agapapuro kamutera umubwoba ku muryango winzu ye kavugaga ko agomba guhagarika ibikorwa bye byo kubwiriza ubutumwa bwiza abayisilamu abayobora kuri Kristo.

    Undi muntu utazwi nanone yoherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni uyu mupasiteri bwagiga buti: “Ibikorwa byawe bya gikristo hano ntibizihanganirwa. Nubikomeza, uzicuza.”

    3.IBYIRIi 2 4

    Pasiteri Damson Maonesho, umaze imyaka isaga 10 ayoboye itorero, avuga ko hari hashize igihe bamugendaho, batera amabuye ku gisenge cy’inyubako y’urusengero mu gihe cy’amateraniro, ariko igikorwa nk’iki cyo kumutwikira inzu kibaka ari ubwambere kibayeho. Hari andi makuru avuga ko hari izindi nsengero zagiye zigabwaho ibitero.

    Pasiteri Maonesho ku murongo wa telefoni aganira n’ikinyamakuru Morning Star dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubwo inzu ye bayitwikaga akana ke k’imyaka 6 kari hafi yayo kabireba. Icyo gihe umugore we akaba yari yanyarukiye ku muturanyi yagiye kumusura.

    Uyu mupasiteri umwana we mukuru afite imyaka 23. Yavuze ko iby’iki gitero babigejeje mu nzego za polisi, ubu inyubako y’urusengero rwe ikaba irimo gucungirwa umutekano na polise dore ko inubatse ko hafi ya sitasiyo ya polisi.

    Bimwe mu byangirikiye mu nzu ya pasiteri ni moto ye yagendagaho, ibicurangisho bya muzika byo mu rusengero. Ibi akaba yari abibitse mu rugo kubera ko nta bubiko urusengero rwe rufite.

    Urubuga rwa wikepedia rugaragaza ko abayisilamu mu gihugu cya Tanzania bangana na 35% by’abaturage bose. Naho abakristo bo bangana na 54%. Ariko mu kirwa cya Zanzibar ho umwihariko wahoni uko abayisilamu bangana na 99% by’abaturage bahatuye. Bivuga ngo kuri iki kirwa ari naho inzu ya pasiteri umubare w’abakristo bahatuye ni 1%.

     

    @ibyiringiroNews

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo