• mbuzi

    Zambia:Umugabo ari mu bitaro nyuma yo kotswa na Buji yashyizweho n’umuhanuzi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 18, 2019

    Mu gihugu cya Zambia mu gace bita Katete,umugabo witwa Maybin  Mbuzi amerewe nabi nyuma yo gushya umutwe wose yokejwe na Buji yashyizwe ho n’umuhanuzi amubwira ko arimo kumwirukana mo amadayimoni. […]




    Mu gihugu cya Zambia mu gace bita Katete,umugabo witwa Maybin  Mbuzi amerewe nabi nyuma yo gushya umutwe wose yokejwe na Buji yashyizwe ho n’umuhanuzi amubwira ko arimo kumwirukana mo amadayimoni.

    Maybin Mbuzi yahiye mu ijoro ryakeye ubwo umuhanuzi  witwa Warlord Banda yamushyize Buji k’umutwe akamubwira ko ari mu rwego rwo gutwika amadayimoni amurimo.

    Mushiki w’uyu mugabo,Karen Mbuzi yabwiye ikinyamukuru the Observer ko musaza we yahiye umutwe wose ndetse n’umubiri bitewe na Buji yashyizwe ho n’umuhanuzi avuga ko ari gutwika amadayimoni.

    Uyu muhanuzi yabwiye uyu mugabo ati”Uko iyi Buji ishonga niko abadayimoni bagenda”.

    Mbuzi yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitwa Chipata General Hospital aho yasanze mushiki we usanzwe ari umuganga waho.

    Biravugwa ko atari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri aka gace dore ko hari abandi bagore 2 barwaye bikomeye bazira ubuhanuzi nk’ubu.

    mbuzi
    Mbuzi watwitswe na buji ubwo bageragezaga kwirukana amadayimoni bivugwa ko yari amurimo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo