• kimye-baby-number-4-first-photo-ftr

    Zaburi izina ryahawe umwana wa  4 wa Kanye west na Kim Kardashian

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 18, 2019

    Kanye west umuraperi ukomeye mu ndirimbo z’isi wo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika  n’umugore we Kim kardashian bafashe umwana  w’umuhungu baherutse kwibaruka  bamwita Psalm West(Zaburi). Umwana w’ibi byamamare yari amaze […]




    Kanye west umuraperi ukomeye mu ndirimbo z’isi wo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika  n’umugore we Kim kardashian bafashe umwana  w’umuhungu baherutse kwibaruka  bamwita Psalm West(Zaburi).

    Umwana w’ibi byamamare yari amaze icyumweru avutse ariko hataratangazwa izina rye nkuko imwe munshuti za hafi z’uyu muryango yabitangaje yavuze ati” Buri zina bita abana babo riba rifite igisobanuro cyihariye ku buzima bwabo n’umwana. Psalm rifite igisobanuro mu bijyanye n’ubuzima bw’umwuka Kanye na Kim babayemo.”

    Psalm cyangwa Zaburi(ijambo rikomoka mu giheburayo ) ni igitabo kimwe mu bigize Bibiliya iri jambo rika risobanura indirimbo,uyu muhanzi w’umukristu ngo akaba agikunda cyane.

    Mu cyumweru gishize ubwo uyu mwana yavukaga Kim Kardashian ,ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ashimira Imana ndetse ko ari umunyamugisha kuba babonye uriya mwana ndetse anongera ho ko yumva fite byose.

    Ibi kandi bibaye nyuma yaho mu ntangiriro z’uyu mwaka,Kanye west yatangije amasengesho y’iminsi 7,bikaba bivugwa yuko Kanye west akunda gusoma ibitabo byo muri Bibiliya nka Yobu, , Imigani,Indirimbo za Salomo ndetse na Zaburi yitiriye umwana we .

    Kanye west w’imyaka 41 na Kim Kardashian ufite 38 bafitanye abana bane aribo North West, Saint West, Chicago West na Psalm West.

    psalm_west_u00d4-71a73
    Psalm (Zaburi)West akaba asanze abandi bavandimwe be batatu
    kanye_west_n54ae-d8885
    Kanye west na Kim Kardashian n’abana babo 3 mbere y’uko Zaburi avuka

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo