• Yvan 2

    Yvan Ngenzi uri mu myiteguro y’igitaramo cye cya mbere yasohoye indirimbo nshya yise “Waramfiriye”- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 10, 2019

    Yvan Ngenzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza  Imana  abinyujije mu njyana ya Gakondo y’umwimerere yasohoye indirimbo nshya  yise “Waramfiriye”yakoranye n’abahanzi  bane aribo Pastor Dadou, Delsy, René Patrick na […]




    Yvan Ngenzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza  Imana  abinyujije mu njyana ya Gakondo y’umwimerere yasohoye indirimbo nshya  yise “Waramfiriye”yakoranye n’abahanzi  bane aribo Pastor Dadou, Delsy, René Patrick na Arsene Manzi.

    Yvan 2

     

    Uyu muramyi uri kwitegura igitaramo cye cya mbere yise “Ntahemuka live concert ” yatangaje ko iyi ndirimbo yakoze mbere ya Pasika ariko ntiyahita ayishyira hanze kuko yari yagize ibyago byo kubura umuvandimwe we,

    yvan-4411401557409272
    Pastor Dadou, Delsy, René Patrick na Arsene Manzi bafatanyije na Yvan Ngenzi indirimbo”Waramfiriye”

    Aganira na ye Inyarwanda.com yagize at”iyi ndirimbo nshya nayirangije mbere gato ya Pasika, ntibyankundira guhita nyishyira hanze icyo gihe bitewe n’ibihe by’akababaro byo kubura umuvandimwe . Iyi ndirimbo ‘Waramfiriye’ ivuga urupfu Yesu Kristo yapfuye ubwo yacunguraga abari mu isi”.

    yvan

    Igitaramo “Ntahemuka live concert” uyu muramyi ari gutegura kizaba tariki ya 21 Nyakanag 2019 n’ubwo aho kizabera hatari hamenyekana.

    yvan-1171201556989323       Ntiharamenyekana aho iki gitaramo kizabera

    KANDA HANO WUMVE INIDIRIMBO’Waramfiriye’

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo