• yvan

    Yvan Ngenzi agiye gukora igitaramo cye cya mbere

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 7, 2019

    Yvan Ngenzi ni umuhanzi umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana binyujije mu njyana ya gakondo akaba ari gutegura igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki yise”Ntahemuka Live concert”. […]




    Yvan Ngenzi ni umuhanzi umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana binyujije mu njyana ya gakondo akaba ari gutegura igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki yise”Ntahemuka Live concert”.

    Iki gitaramo kizaba tariki ya 21 Nyakanga 2019,Yvan atangaza ko yagiteguye kuko impamvu yakise “NTAHEMUKA” ngo nuko Imana itigeze imutenguha na rimwe akaba azi n’abandi itigeze itenguha.

    yvan

    Yvan Ngenzi ni ubwa mbere ateguye igitaramo cye bwite

    Yvan Ngenzi yabwiye Inyarwanda.con ati” Nuko iminsi maze ku isi, ntiyigeze antenguha, kandi mfite n’ubundi buhamya bwa benshi atatengushye. Ikindi ni uko iki igitaramo nakitiriye indirimbo yanjye yitwa ‘Ntahemuka’ akaba ariyo yamenyekanye.”

    Ngenzi yatangaje ko abazitabira iki gitaramo ntakabuza bazaryoherwa n’umuziki we wa Gakongo y’umwimerere ,ati” Icyo nababwira ni uko bazaryoherwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere, bikoreshejwe mu guhimbaza Imana no kuyiramya. “Yvan Ngenzi yabajijwe aho yabaga mu isi y’igitaramo adusubiza agira ati:  “Hahaha Yvan yabaga kure yabyo mu bijyanye no gutegura icye ku giti cye, ariko yitabiriye byinshi, kandi ategurana n’abandi byinshi.”

    Yvan Ngenzi umwihariko we wo kuramya Imana akoresheje injyana ya Gakondo uri mu byamufashije kwagura impano ye no gukundwa n’abatari bake,azwi mu ndirimbo nka Ntahemuka yitiriye iki gitaramo, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe,Uri umwami’.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NTAHEMUKA ‘ ya Yvan Ngenzi

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo