• 18194943_1314047915311219_3096754009395327836_n

    YESU ARI UWO AVUGA KO ARI WE-Ev. NORMAN P. Desire

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 3, 2017

    Buri muntu wese afite uko azi Yesu, nta muhanga wavuga ko amuzi wese. Abigisha ba Yesu bagendanye na Yesu, basenganye nawe, bakoranye nawe ariko igihe cyo kwandika amateka ya Yesu […]




    Buri muntu wese afite uko azi Yesu, nta muhanga wavuga ko amuzi wese. Abigisha ba Yesu bagendanye na Yesu, basenganye nawe, bakoranye nawe ariko igihe cyo kwandika amateka ya Yesu babyanditse mu buryo butandukanye. Buri muntu wese rero akwiye kugira uko amuzi. Uyu munsi twibaza impamvu abantu batabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu ariko igisubizo n’uko batamuzi. Ni gute wakwamamaza umuntu utazi ? Ni akaga kuba uri umukristo kandi utazi uwo wizeye !

    18194943_1314047915311219_3096754009395327836_n
    Ev. NORMAN P. Desire

    Intumwa Yohana yanditse kuri Yesu atavuga amazina ye gusa ahubwo yerekanye Yesu mu miterere ye; yamwerekanye nka Kristo (uwasizwe), yamwerekanye nk’Umwana w’Imana kandi yamwerekanye nk’Utanga ubugingo k’uwamwizeye. Ntiyerekanye Yesu igihe yaziye ku isi gusa ahubwo yeretse Yesu kuva mu itangiriro rye : Yesu nk’Imana, Yesu nk’Ijambo (Yohana 1 : 1-4)

    Dukwiye kumenya Yesu twizeye kuko tumeze nk’abagabo babiri bubatse inzu, umuyaga umwe uhuha kuri ayo mazu abiri, imvura imwe igwa kuri ayo mazu abiri ariko imwe yari yubatse ku rufatiro rukomeye indi ku rworoshye. Ese iyo imiyaga, imiraba. imvura byikubita ku byo twizeye, turahagarara ? Cyangwa turagwa ?

    Iyo tutazi Yesu twizeye, ibyo abantu bavuga bihinduka ishingiro ryo kwizera kwacu. Uyu munsi abantu benshi baboshywe n’amagambo y’abantu kuko badashaka kumenya icyo Yesu we avuga ko ari we. Iyo avuze NDI umutsima w’ubugingo aba asobanura ko ari we utanga ubuzima, ubugingo, ari we utunga umuntu. Iyo avuga NDI umucyo abavuga ngo afite imbaraga zikura umuntu mu mwijima kuko iyo ahari umwijima urahunga. Mose yabajije Imana ngo “ndababwira ko uri nde ?’’ Imana imusubiza ngo nitwa NDIHO. Ese iyo ushenjaguritse mu mutima wawe, iyo ubabaye, iyo urwaye, Imana iri NDIHO mu buzima bwawe ?

    Turi mu bihe tubwira Imana icyo gukora kuruta kuyireka ngo ikore ubushake bwayo. Turashaka kunezeza Imana dukoresheje imirimo dukora. Uyu munsi Yesu atwibukije ko kugirango tugire ubugingo, dusabwa gusa KWIZERA uwo yavuze ko ARI we. Ikintu cyose dukora kugirango tugarurire abantu kuri twe, kuzamura icyubahiro cyacu aho kubagarurira ku Mana, bizaba ibikorwa by’abantu ariko ntibizaramba ! Imirimo yose Yesu yakoze byari bifite intego imwe : ngo abantu bamenye kandi bizere Imana ! Uko yahagarariye Imana niko dusabwa guhagararira Imana kuri iy’isi, ese niko tubikora ? Ntidushobora gusobanukirwa Yesu tutamuzi !

    #Ibyanditswe: Yohana 20:31; Yohana 6:35; Yohana 8:12; Yohana 10:7-9

    Ev. NORMAN P. Desire



    Leave a Reply


    Ibitekerezo