• yayey

    Yayeli uririmba muri Kingdom of God yasezeye ubukumi abifashijwe mo n’inshuti ze

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 17, 2019

    Niyitegeka Yayeli umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda rya Kingdom of God yakorewe Bridal shower (ibirori byo gusezera ubukumi) n’inshuti ze mu gihe asigaje iminsi mike ngo arushingane na Producer […]




    Niyitegeka Yayeli umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda rya Kingdom of God yakorewe Bridal shower (ibirori byo gusezera ubukumi) n’inshuti ze mu gihe asigaje iminsi mike ngo arushingane na Producer Eric Rukundo

    Niyitegeka Yayeli umaze imyaka hafi 3 mu rukundo na Producer Eric Rukundo nyiri Capital Records studio, yakorewe ibi birori ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019.

    Ni ibirori byateguwe n’abakobwa b’urungano rwa Yayeli, inshuti ze za hafi ndetse n’aba mama bakuru bamuhaye impanuro z’uko azarwubaka rugakomera, bibanda cyane ku kuzita ku mugabo.

    Niyitegeka Yayeli n’umukunzi we Producer Eric Rukundo, bazasezerana kubana urudashira imbere y’Imana ku wa 5 Ukwakira 2019 kuri Healing Centre church i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabanzirizwa n’uwo gusaba no gukwa, nabyo bizaba kuri uwo munsi.

    Niyitegeka Yayeli yaherukaga kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Rukundo muri Nzeri 2018, ubwo yamutunguriraga imbere y’imbaga, ubwo uyu mukobwa n’itsinda rya Kingdom of God Ministries aririmbamo bari mu gitaramo cyari kiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

    Icyo gihe Yayeli yatangaje ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’imbaga, avuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo