• ndoriva

    WIGIRA GUSHIDIKANYA IMANA IKOMEJE ISEZERANO RYAYO NAWE- Ev Olivier NDATIMANA

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 9, 2018

    Intangiro 17:19 19.Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira. Yesu ashimwe Turabasuhuje […]




    Intangiro 17:19
    19.Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.

    Yesu ashimwe Turabasuhuje Nshuti zImana, Uyu ni wamwanya mwiza dusangira ijambo ryImana, reka ngusuhuze wowe ukizera yuko ibyo Imana yavuze izabisohoza kuriwowe nubwo byanyura mubikomeye ariko iyabivuze ntibeshya.

    ndoriva

    Ubusanzwe Imana icyo Izakugira cyo ugendana nacyo, Kandi iki ntabwo cyabuza abantu gukuvuga nokugufata uko bishakiye, Anna yabaye ingumba avugwa igihe kinini, Ariko Imana ikomeza Isezerano rye imbere ye imuha kubyara umwana wagaciro uruta abamubanjirije bose, Yosefu Imana ikomeje Isezerano nawe Nubwo Yanyuze murwobo, akanyura nomuburoko ariko Imana ikomeje isezerano ryayo kuriwe yamugize igisonga cyibwami,

    Uyu Aburahamu nawe wari waragiranye ubuncuti nImana, irangije imusezeranya kuzaba sekuruza wamahanga ariko abonye Isezerano ritinze gusohora agira gushidikanya Ariko Nubwo twese aho tunyurana amasezerano yibyo Imana yatubwiye, abantu bitababuza kukwambura agaciro, bitababuza kugusuzugura Ihangane, umunsi Imana igiye gukomeza isezerano ryayo kuriwowe Bose bazabimenya.

    Komeza wihangane Ukomeze isezerano nayo wirinde gushidikanya iyabivuze Ninayo Izabikora kuko Yo aho tuburira inzira yo ntizibura. Gumana na Yesu Ntacyo uzaba.

    Ev Olivier NDATIMANA Icyubahiro gikomeze kuba icy’Umwami wacu Yesu Kristo ubutumwa bwe bwiza bwamamare hose




    Ibitekerezo