• 157742382-56aae8e35f9b58b7d009163d

    WICIKA INTEGE ZO KWAKIRA IMIGISHA IRI INYUMA YIBYO BIGERAGEZO BYAWE

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 17, 2019

    2 Abakorinto 4:17 “Kuko kubababazwa kwacu kw’ igihwayihwayi kw’ akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ Iteka ryose bukomeye.” Biroroshye kwerekeza amaso ku ibibazo tuba dufite. Ariko iyo uhanze amaso […]




    2 Abakorinto 4:17
    “Kuko kubababazwa kwacu kw’ igihwayihwayi kw’ akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ Iteka ryose bukomeye.”

    157742382-56aae8e35f9b58b7d009163d
    Biroroshye kwerekeza amaso ku ibibazo tuba dufite. Ariko iyo uhanze amaso ku imigisha uzabona umaze gutsinda ibyo bigeragezo, ikizakurikiraho nyuma yo kubabazwa n’ ibyo bibazo ni IBYISHIMO n’ UMUNEZERO

    Reka ngerageze ku bikumvisha neza: Mu myaka yashize nahuye n’ ibigeragezo ariko nagerageje guhagara mu ukwizera mu uguhangana nabyo, ndwana nabyo nkoresheje ijambo ry’ Imana ndetse n’ amasengesho.

    Kuva icyo gihe  uko ibyo BIBAZO byagiye BIKOMERA niko n’ IMBARAGA Z’ IMANA zagenda ziba MWINSHI muri njye.
    Uko IMINSI yagendaga ISHIRA niko IMBARAGA Z’ IMANA zagendaga zinyijiza mu UBUSHAKE bw’ IMANA.
    Niho na NEMI yatangiye ku umugaragaro, niho yageze mu mahanga yose ku uburyo ubu muri buri mugabane w’ Isi, iyi ministere ifite abantu bafashwa n’ inyigisho zayo.

    Muri ibyo bibazo nakomeje kugumana inzozi( dream) nari mfite n’ ubwo arizo nzabaye imbarutso y’ ibyo bibazo cyangwa ibigeragezo ari nako nteseka ( mbabazwa nabyo).

    Ku uburyo nashoboraga gutera umugongo cyangwa umugeri intsinzi yanjye yari imbere yanjye.

    Nkaba nshimira Imana, yabyukije mbere, igahumura amaso yanjye maze nkareba imigisha iri mbere y’ ibyo bibazo byawe.

    Kandi ikananyibutsa ko ibigeragezo ari iby’ igihe gito  cyangwa ari ikintu gihinduka kikarangira ariko Imana n’ Ijambo ryayo ry’ Intsinzi bikaba bidashora guhinduka.( problems are temporary, or subject to change, but God and his word of victory are never..never…subject to change!)

    Niba muri uyu mwanya uri kubabazwa n’ ibihe wabayemo byashize cyangwa ubu,

    KANGUKA UREBE IMIGISHA IKUZENGURUTSE

    Bizatuma utagerwaho n’ umuriro w’ ibyo bibazo urimo cyangwa wari urimo mu igihe uzaba uri guhesha Imana icyubahiro muri ibyo bibazo maze  umusozo wibyo bibazo ukazaba uwo kuguha ibisubizo bikwiriye.

    KURA AMASO YAWE KURI IBYO BIBAZO UHUBWO UYAREBESHYE KU IMIGISHA IKUZUNGURUTSE.

    KUKO USHOBORA KUTERA UMUGONGO INTSINZI CYANGWA IMIGISHA YAWE .

    Imana iguhe umugisha…!

    Muvandimwe Partner, ndashaka kumva icyo utekereza uyu munsi.
    Ushobora kunyandikira kuri Email yanjye estachenib@yahoo.com
    cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa kuri WhatsApp +14123265034.

    Kandi niba nabwo ari ngombwa wansangiza ibyo uri kundwana nabyo kugira ngo ngufashe kubisengera.

    Nejejwe no kuba umuhuza wawe n’ Imana.

    UKUDUSHYIGIKIRA UTANGA INKUNGA IYA ARIYO YOSE NI UGUKWIRAKWIZA UBUTUMWA BWIZA KU ABANTU BENSHI KU ISI YOSE…. NI UBIKORA… WITEGURE UMUSARURO UHAGIJE…!

    nemi
    Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)




    Ibitekerezo