• amit

    Wari uzi ko imbuto werera mugenzi wawe zishobora kumugusha

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 12, 2019

    Umunsi umwe umukristo yari murusengero yibagiwe gushyira telephone ye kuri silence. Nuko irahamagara, abantu bose barakangarana mu rusengero banamureba nabi cyane. Pasteri yahereye aho amutangaho urugero rw’abakristo b’amazina gusa batazi […]




    Umunsi umwe umukristo yari murusengero yibagiwe gushyira telephone ye kuri silence. Nuko irahamagara, abantu bose barakangarana mu rusengero banamureba nabi cyane. Pasteri yahereye aho amutangaho urugero rw’abakristo b’amazina gusa batazi ibyo bakora barangaza abandi, abandi bakristo baramunenze cyane nyuma y’amateraniro, yewe n’umugore we ntiyasigaye inyuma mu bamunenzee.

    Umugabo yavuye mu rusengero yumva yasebye mu buryo bukomeye cyane kandi yatahanye isoni zagaragaraga mu maso ye.

    UWO NI WO WABAYE UMUNSI WA NYUMA AKANDAGIRA MU RUSENGERO.

    Kuko yirirwanye agahinda nimugoroba yigiriye inama yo kujya mu kabari kuko yumvishe bavuga ko inzoga zimara agahinda. Ni uko arahagera atangira kunywa kimwe n’abandi. Kubera ko atari amenyereye kunywa yageze aho akoma icupa rye inzoga ye imenekera abandi bakiriya bari bari mu kabari. Abo yamennyeho inzoga bahise bahaguruka bamusanga yipfuka mu mutwe kuko yari azi ko bagiye kumukubita bakamwica.

    Bamugezeho bahise bamubaza niba ibisate by’amacupa bitamukomerekeje, uwakoraga muri ako kabari yahise amuha pole ndetse amuzanira agatambaro ngo yihanagure, nyir’akabari wari umugore mwiza bihebuje yahise amuzanira indi byeri y’ubuntu amuha pole aramubwira ati accident zibaho ntawe bitabaho ibyakubayeho.

    KUVA UWO MUNSI NTABWO ARASIBA MUKABARI

    Bakristu bavandimwe bitunaniza iki gukundana niba abatarakira Yesu bakundana twe bitunaniza iki,Si byiza ko umuntu ukosheje tumuta kuko ntacyo tuba tumufashije ahubwo uburyo tumufata nibwo butuma yikosora cyangwa akagwa burundu.

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo