• sherrie_silv9226-1ec61

    Wall Rebuilders Ministry yatangijwe na Sherrie Silver afatanyije na Mama we yateguye igiterane cyo kurwanya uburaya I Nyamirambo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 5, 2019

    Minisiteri y’Ivugabutumwa ya “Wall Rebuilders Ministry”ifatanyije n’itorero Holly Nation bateguye igiterane gikomeye kizabera I Nyamirambo kuri 40cyiswe Bohoka Matimba. Iki giterane giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2019, kuva […]




    Minisiteri y’Ivugabutumwa ya “Wall Rebuilders Ministry”ifatanyije n’itorero Holly Nation bateguye igiterane gikomeye kizabera I Nyamirambo kuri 40cyiswe Bohoka Matimba.

    Iki giterane giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2019, kuva saa munani z’amanywa kizagaragara mo umunyabigwi mu kubyina ku rwego mpuzamanga Sherrie Silver ndetse n’umubyeyi we Apotre Florence Silver nk’abatangije iyi Minisiteri.

    Umuyobozi wa Wall Rebuilders Ministry, Apôtre Florence, yasobanuye ko iki giterane kizajya kiba buri mwaka.

    Yavuze ko we n’umukobwa we bahisemo kujya bategura ibi biterane by’ivugabutumwa mu duce twa Nyamirambo turimo Matimba na Rwezamenyo mu rwego rwo kubabohora ingoyi zitandukanye zirimo iz’ubukene, iz’ibyaha n’ibindi.

    Ni igitaramo kigiye  kuba ku nshuro ya mbere kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya ndetse no gufasha abana b’abakobwa babyaye inda zitateganyijwe hakazanakorwa mo ibikorwa by’urukundo  birimo guha ubufasha butandukanye ku batishoboye burimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000.

    Sherrie na Mama we kandi bazanasura imishinga itandukanye umuryango bashinze utera inkunga harimo iyo kwigisha kudoda, urusengero ,udushinga two kiteza imbere n’ibindi.

    Umubyinnyi Sherrie Silver na Mama we ni abanyarwandakazi batuye mu bwongereza,uyu mukobwa akaba yaramenyekanye cyane kubera indirimbo yiswe”This is America” yayoboye imbyino zigaragara mo.

     

    nyamirambo-7278211567579230

    sherrie_silv9226-1ec61
    Sherrie Siver n’umubyeyi we Apotre Florence baje gutaramira mu Rwanda
    djspin
    DJ Spin umaze kwamamara mu kuvanga umuziki mu nsengero nawe aza ahari


    Leave a Reply


    Ibitekerezo