• mas

    Waba wibuka ko Imana ishobora kwitambika mu migambi yawe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 16, 2019

    MATAYO 2:12 “Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Yosefu ahungira muri Egiputa”. Nifuje kugusangiza iri jambo ry’ukuntu Imana yitambika mu mugambi wacu, ikaburizamo ibyo […]




    MATAYO 2:12

    “Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Yosefu ahungira muri Egiputa”.

    Nifuje kugusangiza iri jambo ry’ukuntu Imana yitambika mu mugambi wacu, ikaburizamo ibyo twifuza gukora.

    Ibi bishobora kuba byarakubayeho incuro ninshi ko Imana itakwemerera kujya aho wifuzaga, gukora igikorwa runaka wagambiriye. Akenshi Iyo bigenze gutyo, twumva ari Satani waturwanije. Nyamara ibintu byose dupanga ntibibe uko twabipanze siko biba byarwanijwe na Satani. Hari igihe Imana ubwabyo ibihagarara imbere. Kd Iyo Imana iburijemo umugambi iba ibikoze KU NEZA YAWE!

    Ku bera urukundo igukunda, nasanze Imana hari igihe ihitamo ku kubuza kujya aho washakaga kugirango ikurinde ibibi bihagutegerereje utazi.
    Dore zimwe mu ngero: wagerageje kujya America, mu Burayi, Israel, Australia, n’ahandi ariko biranga. Hari n’aho wujuje ibisabwa byose bakwima visa, hari n’abahabwa visa bakangirwa kwinjira mu gihugu,…

    Iyo ugipanga kuhajya ntabwo uba uzi impamvu zituma kujyayo atari ingirakamaro kuri wowe ariko Imana yo iba izi ibyo utazi. Ireba hirya y’imisozi, hakurya y’inyanja n’ibihugu, etc.

    Uretse kwitambika mu ngendo zawe, hari n’ubwo ikubuza gukora ikintu runaka wowe wifuzaga cyane.

    Niba ari byo bihe urimo, ntutinye kuko igihe cyo kujya aho itarakwemerera kujya nikigera, niyo izakimenya mbere kd icyo wifuza ga kuhakorera cg kuhabonera, ifite ubushobozi bwo kukiguhera aho uri cg ahandi ya kuyobora kujya.

    Mugire Umunsi mwiza.

    mas

    Dr. Fidèle Masengo,
    Foursquare Gospel Church Kimironko



    Leave a Reply


    Ibitekerezo