WABA WARAMENYE AMAKURU Y’IMANA IHUMURIZA?- Bishop Dr. Fidèle MASENGO
Yesaya 40:1-2
“Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.
“Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.”
Isi ya none ikeneye ijambo ryururutsa imitima kuko ibihagaritse abantu imitima ari byinshi. Hari indwara z‘ibyorezo, indwara zaburiwe imiti n‘inkingo nka Cancer, SIDA, indwara zikomeye nka Hapatites, diabetes. Hari intambara zikomeye nka Russie vs Ukraine, n‘ahandi benshi babuze amahoro.
Reka dufatanye gutekereza (meditations) kuri aya magambo Umwe mu bahanzi yaririmbye
“Nzi ibyo nibwira kubagirira ni byiza ntabwo ari ibibi kugirango mbareme umutima w’ibizaza ndabakunda. Ngaho mugende mubwire ababaye muhumurize abakomeretse, mubabwire baze barebe dufite Imana itajya ihinduka”.
Imana ihumurize abatewe n’ubwoba bw‘izi ndwara ndetse n’abo Satani yagabyemo bwihebe y’ubuzima.
Umunsi mwiza.
📖©️Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight
Foursquare GospelChurch