• AMAHORO

    VUGA AMAHORO KU BANTU B’ IMANA NO KU GIHUGU CYAWE-Rev./Ev. Eustache Nibintije

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 2, 2019

    umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko […]




    umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

    AMAHORO

    Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” VUGA AMAHORO KU ABANTU B’ IMANA NO KU IGIHUGU CYAWE” iboneka muri Mariko 4:39: “Akangutse Acyaha umuyaga abwira inyanja ati” CECEKA TUZA”.

    Ni iki ukora iyo mu ubuzima bwawe butewe n’ ibibazo bigiye bitandukanye?

    Umunsi umwe Yesu yari ari kumwe n’ Abigishwa be mu bwato mu nyanja. Hageraho Igihe umuraba waje ariko muri uwo mwanya Yesu yari asinziriye . Abagishwa be batangiye kugira ubwoba kubera ko Yesu yarari mu rundi ruhande aryamye.

    Ubwo byabaye ngombwa ko abigishwa be bamubyutsa kugira ngo barebe ko hari icyo yabafasha. Nibwo Yesu yabyukaga maze avuga ijambo RIMWE gusa kandi RIGUFI agira ati” Amahoro abana namwe.” Ako kanya Inyanja iratuza.

    Iyo ibibazo bije mu buzima bwacu ntabwo byari bikwiriye guterwa n’ ubwoba nabyo kuko Umwami wacu Yesu Kristo azahaguruka maze akavuga ijambo rimwe gusa kandi rigufi no mu gihe kigufi ibyari ibibazo bigahinduka amateka.

    Kandi ugomba gusobanukirwa ko nawe ufite imbaraga n’ ubushobozi bwo kuvugana ijambo rigufi kandi mu gihe kigufi maze ibyari amarira n’ agahinda bigahinduka umunezero ndetse n’ ibitwenge.

    Mu 2000, umunsi umwe Mabukwe yageze mu rugo rwacu afite umubabaro kuko hari abantu bagiye mu ishyamba rye ry’ inturusu bamwiba ibiti yari yarazigamye kugira ngo azabigurishe maze agure ikintu cyari ingenzi kuri we.

    Maze aradutakira n’ umubabaro mwinshi. Ubwo nahise mubwira ko atagombye kwiheba kuko dufite umwami wacu utuba hafi. Ntabwo namenye aho ijambo namubwiye ako kanya ryaturutse.

    Naramubwiye nti: ” Genda muri City urabona aho biri ku muhanda”. Ubwo yaragiye aho bimugendera uko ko ibiti bye arabibona kuko iryo jambo yari yaryumvise aranaryumvira.

    Ejo hari umu mama twari turi kuganira mu nzira ya message. Ambwira ibibazo afite byo gusama inda zikavamo ku buryo nta kana bafite, bikaba bimutera ikibazo, ubwo twari turi kuganira nka Pastor Counseling ariko byagezeho numva muri njye ngomba kumubwira ijambo rimwe kandi rigufi nti” Guhera uyu munsi ntuzongera gukuramo inda” bishaka kuvuga ko agiye kubyara aheke.

    ibyo namubwiye ntabwo nabimubwiye kuko ndi umuhanuzi kandi ntabwo nabimubwiye kuko ndi Pastor cyangwa Evangelist. Ahubwo nabimubwiye kuko ndi Umukristo. Kubera iki?i” kubera ko jyewe nawe dufite ubwo bushobozi ndetse nizo mbaraga Yesu yadusizemo nk’abakristo.

    Bibliya itubwira ko umwuka w’ Imana wazuye Yesu Kristo mu rupfu niwo Imana yujuje muri twe, bivuga ko Imbaraga z’ Imana zikora ibitangaza ziba muri twe. Bityo yaduhaye ubushobozi n’ ububasha bwo kuvuga ijambo rimwe kandi rigufi mu gahe kagufi “amahoro, umutekano , umugisha” mu bantu bayo, mu nzu yawe, mu bitekerezo byabo, mu miryango yabo ndetse no ku gihugu cyawe byose bikahaboneka.

    Niba uri kubisobanukirwa vuga” AMEN.” Nyumva neza nshuti y’ Imana ntabwo bireba uko ibyo bibazo bije bigutera uko biba bingana.

    Ushobora kumbaza ikibazo uti “ kubera iki? Tutabireba?

    Igisubizo ni uko UMUREMYI w’ibibaho byose atuye muri TWE….Akaba ariyo mpamvu azadushoboza kubaho mu buryo bwo gutsinda mu nguni zose zo mu ubuzima bwacu.

    eustashe
    Rev./Ev. Eustache Nibintije

    Imana iguhe umugisha. Uri uwa agaciro kuri twe! Iri jambo uritegurirwa  ukanarigezwaho na NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES.

     




    Ibitekerezo