• titus

    VIDEO : Thacien Titusa yaheye inzu Uwineza Delphine atandukana n’ ubuzima bw’ umubabaro yahoranaga- Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 24, 2019

    Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Thacien Titus yakoze igikorwa kitarakorwa  n’ undi Muri ADEPR yubakira inzu  umubyeyi witwa uwineza Delphine atanduka  n’ ubuzima bw’ umubabaro ,afasha umurenge  wa […]




    Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Thacien Titus yakoze igikorwa kitarakorwa  n’ undi Muri ADEPR yubakira inzu  umubyeyi witwa uwineza Delphine atanduka  n’ ubuzima bw’ umubabaro ,afasha umurenge  wa Save kwisa  imihigo

    titus

    Thacien Titus n’ umuhanzi uri kugaragaza imbaraga muri  iyi minsi dore akomeje ibikorwa by’ umurimo  w’ Imana no  gushyira hanze ibihangano bikubiyemo  ubutumwa  bwubaka buhindura  imitima aho  aherutse gushyira  ahagaragara indirimbo yise ” Ntituzayoba , Impanuro, Ukorerande ……

    Uwineza Delphine n’abana be

    Thacien Titus mu gitaramo yateguye yise “Ntituzayoba Live CONCERT ”  mu gihe cy’ icyumweru yise Thacien Titus Evengelical week  yataramiye  abakunzi be anakora igikorwa cy’ urukundo no  kuremera umubyeyi uwineza Delphine amuha inzu  yamwubakiye  mu birori byaranzwe n’ amarira meshi y’ ibyishimo kuri uyu mubyeyi dore ko  yishimwe  mu buryo  bukomeye agacinya n’ akadiho  ashima Imana  n’ umuhanzi Thacien Titus wamuhaye  Inzu

    Muri  iki gikorwa cyo kugabira inzu uyu Mubyeyi cyabaye  tariki  ya 20 Nzeri 2019  , Thacien Titus agaragiwe n’  umugaore we  Mukamana Christine, Pasiteri Habinshuti Samson n’abayobozi mu nzego z’ibanze yashyikirije Uwineza Delphine inzu yamwubakiye bamufashije  gushyikiriza Delphine Inzu  yo kubamo  bamwubakiye iherereye  mu Kagari ka Shyanda mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara.

    Uwineza wari  ubayeho mu buzima bubi  bukoeye nyuma yo gutandukana n’ umugabo akamuva iruhande kubera kumuhoza kunkeke kuko rimwe umugabo yigeze gushaka kumutema ngo  amwice  Imana ikinga  akaboko  atangaza ko ko  ubuzima bwe buhindutse kuko  yabone Inzu

    Uwineza Delphine yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa inzu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David, yashimye Thacien Titus watekereje gutuza neza Umunyarwanda,atangaza ko abafashije kwesa imihigo dore ko uyu muturage yari ari ku rutonde rw’abagombaga kubakirwa mu Murenge wa Save.Aboneraho kwizeza  abaraho ko agiye  gukora ubuvugizi bujyanye no kuremera uyu muryango, anakomoza ku mugambi wo kuworoza inka, izakamirwa abana ikanatanga ifumbire.

    Nyuma yo gukora iki  gikorwa  yakomereje muri Concert yise ” Ntituzayoba live concert” yakoreye muri Paruwasi ya ADEPR Taba mu Mujyi wa Huye, ku wa 22 Nzeri 2019.

    Titus w’imyaka 32 amaze gushyira yanze album zirimo iyo yise “Aho ugejeje Ukora Yesu”, “Mpisha mu mababa” n’iya gatatu yitegura kumurikira abakunzi be.

     

     

    Umuhanzi Thacien Titus yatanze inzu yubakiye umubyeyi utishoboye mu Karere ka Gisagara

     

     

     

     

     

     

    Mukamana Christine, umugore wa Thacien Titus, yari yamuherekeje

     

    Thacien Titus (uwa kabiri ibumoso) yari agaragiwe n’abantu benshi muri iki gikorwa

     

     

    IBYIRINGIRO.RW


    Leave a Reply


    Ibitekerezo