• nko13

    VIDEO : Prosper Nkomezi mu gitaramo cye cya mbere yahembuye benshi agabirwa inka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 8, 2019

    Umuramyi uaze kwamamara muri Gospel yo mu Rwanda,Prosper Nkomezi yahembuye imitima yabenshi mu gitaramo cy’amateka cye cya mbere yari yarise’Ibasha gukora live concert’ cyaje gutuma ahabwa impano zitandukanye zimo no […]




    Umuramyi uaze kwamamara muri Gospel yo mu Rwanda,Prosper Nkomezi yahembuye imitima yabenshi mu gitaramo cy’amateka cye cya mbere yari yarise’Ibasha gukora live concert’ cyaje gutuma ahabwa impano zitandukanye zimo no kugabirwa inka.

    nko13

    Iki ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019 muri Kigali Serena Hotel,igitaramo kitabiriwe kuburyo bushimishije byageza aho imyanya yari yateguwe yuzura abantu bagahagarara.

    Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari bahari ku bwinshi barimo nka Alarm Ministries, Healing Worship Team, Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye na Simon Kabera bamufashije gutaramira abari baitabiriye igi gitaramo gusa ntitwa kwibagirwa abandi nka Israel Mbonyi, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Rene Patrick, Aline Gahongayire,The Pink n’abandi bari baje kumushyigikira.

    Mu masaha ya saa kumi n’imwe hafi na mirongo itatu y’umugoroba nibwo Prosper Nkomezi wari utegerejwe na benshi yinjiye kuri Stage abantu bamuha amashyi mesnhi ubundi atangirira ku ndirimbo ‘Singitinya’, akurikizaho ‘Hazaba’, ‘Nzayivuga’, ‘Humura’ n’izindi.

    Prosper yaje kugaragaza ko atari kuririmba gusa azi ahubwo ari n’umuvugabutumwa biturutse ku ndirimbo ye ‘Urarinzwe’ yaje kubwira abari aho ko batagomba kwiheba ko barinzwe n’Imana.

    ati”Hari igihe Imana igusezeranya ukagira ngo yaribagiwe, imiryango ishobora kuba ntacyo yagufashije kugeraho ariko Imana ni yo imenya ibidukwiriye. Ushobora gusaba Imana inzu, ikabona atari yo igukwiriye,…”

    Nkomezi yashimiye abari muri iki gitaramo arababwira ati”Mwakoze kuza Imana ibahe umugisha”siwe gusa kuko nabo baje kumushimira nyuma yo kurengwa nibyo bari bamaze kubona ibi byaje gutuma Anita Pendo umumenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda yitanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda byaje gukora ku mutima ya benshi Aline Gahongayire amugurira (Prosper) icyayi cy’Amadolari 50 bayrushije ho kuba umugisha ubwo Pastor Tom wari uyoboye iki gitaramo yagabiraga Nkomezi inka ifite agaciro k’ibihumbi 300.

    Nkomezi Prosper ibyo yabonye muri iki gitaramo byamurenze aca bugufi araturika ararira ashimira Imana yo yamubaye hafi ikamuha n’umugisha.

    Yagize ati “Nishimye cyane ko Imana iyo ivuze itabeshya kandi ibyo nayisabye muri concert yabikoze. Nashimishihwe cyane nuko abantu baje ari benshi kandi Imana iduha n’umunezero mu gitaramo imitima irabohoka. Uko nabyifuzaga, ni ko yabikoze kbsa.”

    Prosper Nkomezi w’imyaka utamze igihe kinini mu muziki dore ko amaze mo imyaka 2 gusa yatangiriye umuziki we muri Zion Temple Rwamagana mu ntego ze avuga ko afite harimo kuzaba umuhanzi wo k’urwego rw’isi akaba afata Benjamin Dube na Gentil Misigaro nk’ikitegerezo mu muziki haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

    nko1
    Prosper yashimishije abantu mu gitaramo cye cya mbere

     

    nko2
    Ibyishimo byamurenze afatwa n’amarangamutima ararira

     

    nko3
    Benshi barimo n’ibyamamare byo mu Rwanda bahembutse

     

    nko5
    Israel Mbonyi nawe yarahari

     

    nko6
    Anita Pendo nyuma yo kunyurwa yahaye Nkomezi impano y’ibihumbi 50

     

    nko7
    Pastor Tom wari uyoboye ibi birori yagabiye Nkomezi inka
    nko8
    Aline Gahongayire yaguriye Nkomezi icyayi cy’Amadolari 50

     

    nko9
    Simon Kabera nawe yafashije Nkomzei kuramya Imana

     

    nko10
    Serge Iyamuremye nawe yari ahabaye

     

    nko11
    Prosper Nkomezi n’abaririmbyi be bahesheje umugisha abantu

     

    nko12
    Ubwitabire bw’abantu bwatumye bamwe babura aho bicara

    Photo/Inyarwanda

    KANDA WIREBERE UNIYUMBIRE  IBYO  NKOMEZI PROSPER  YATANGAJE

     

    @IBYIRINGIRO

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo