• masasss

    VIDEO: Kurwara amavunja,kurya aritombora,ubusambanyi n’ubusinzi byinshi ku ubuzima bwa Apotre Masasu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 2, 2019

    Umushumba mukuru w’itorero Evangerical Restoration Church,Apotre Joshua Masasu wakuriye mu buzima bugoye burimo kurya bigoranye kurwara amavunja n’ibindi bibazo by’ubuzima ubu arishimira ko yahuye n’umugabo witwa Yesu akaba ashimishijwe no […]




    Umushumba mukuru w’itorero Evangerical Restoration Church,Apotre Joshua Masasu wakuriye mu buzima bugoye burimo kurya bigoranye kurwara amavunja n’ibindi bibazo by’ubuzima ubu arishimira ko yahuye n’umugabo witwa Yesu akaba ashimishijwe no kubana nawe.

    masasu

    Uyu mushumba yagarutse ku buzima bwe mu kiganiro Zoom in yavuze ko ubwana bwe butamworoheye kubera imibereho mibi we n’umuryango we babaga mo mu buhunzi  iyo yabaga yabonye ibyo kurya yakomaga amashyi.

    Yagize ati”Nk’umwana w’impunzi ubuzima ntibwari bunyoroheye gukina mu cyondo kuragira ihene,amavunja n’ibindi… kwiga kure ugenda ibirometero 10 ntibyari byoroshye.”

    Uretse ubwana bwe naho abereye ingimbi byari bikomeye ati”Aho mbereye ingimbi natangiye gukina Karate kugirango nirengere hatagira umvogera…ubukene bwinshi Papa yari afite inka imwe n’umurima utabasha kuduha ibikenewe byose ubuzima burimo kwifuza kwinshi n’ibisubizo bike uhanze amaso Imana .”

    Apotre Masasu hari ibintu ashimira Imana ko yakize ntibimugume ho yagize ati”Ni byinshi harimo kwiga amashuri udashaka ugenda ibirometero byinshi gusa kimwe muri byo kutabona ibyo wifuza ari no gufungura (amwenyura) ati uziko kubona uvuza impundu kuko uri burye ibishyimbo bikaranze.”

    Uyu mukozi w’Imana mbere y’uko akizwa kimwe n’abandi benshi  nawe yabaye mu buzima bwa gisore bwo gukunda iraha n’iby’isi birimo ubusambanyi n’inzoga,gusa nyuma yaje kubona ko bimuremerera ahitamo gusanga Yesu kristu.

    Yakomeje agira ati”Nari umu sportif nza kuva mu cyaro njya mu mujyi rero aho ngaho naje kuba umusore w’umujyi udukobwa aha ngaha kubyina hafi aho(aseka cyane avuga amoko y’imiziki yo mu gihe cyabo) n’agacupa kenshi cyane.”

    Yongeye ho ati”Ari ko rero muri uko kuremererwa n’ubwo buzima ngera ahantu numva sinishimiye uko meze….numvaga nshaka kuba ndi umuntu ufite amahame w’ikinyabupfura nka kora Siporo ariko hakaza mo n’inyota nkasanga ndimo ndaba ho mu buryo buvuguruzanya.”

    Apotre Masasua avuga ko hari byinshi yagiye ananirwa kugera ho kubera inzoga hakaba hari n’ibyo yibuka zagiye zimukoresha akumva arasebye agatangira gutekereza kuzireka,nyuma yuko aziretse amaze kwakira Yesu hari ibyamunyuze.

    Ati”Reka ngusetse bwari ubwa mbere nyweye amazi nkumva ndanyuzwe  nyuma y’imyaka 8 ubundi amazi yari ayo koga .”

    Apotre Masasu ashimishwa cyane no kuba abakristu bo mu itorero ayoboye bamufata nk’umubyeyi wabo dore ko bamuhaye akazina ka Daddy(Papa) akaba ahamya ko bigendanye ni cyo Imana yamuhamagariye ajya gushing ERC muri 1994,ngo Imana yari yaramusabye ko yakubaka ahantu abari bamaze kubura imiryango yabo baza bakumva nkaho bari iwabo.

    Apotre Masasu yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu ubu ni mu ntara y’Iburengerazuba yakuriye muri RDC kuko we n’umuryango we baje guhunga kubera amateka y’igihugu cy’u Rwanda.ubu ni umwe mu bakozi b’Imana bazwi kandi bubashywe hano mu Rwanda we n’itorero ayobora rya Evangelical Restoration church rimaze imyaka 25 rikorera mu Rwanda.

    masasu
    Apotre Masasu Joshua uyobora Evangelical Restoration church

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo