• shalom bakora umuganda

    VIDEO : Korali Shalom yo kuri ADEPR Nyarugenge yakiriwe nk’uko Yesu yakiriwe ubwo yageraga I Yelusalemu , inakorana umuganda n’ abaturage- Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 3, 2019

    Kuri uyu wa gatandatu taliki 31 Kanama 2019 nibwo  Chorale Shalom yo kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yafashe urugendo yerekeza mu ntara y’uburengerazuba aho yari yitabiriye igiterane cyateguwe […]




    Kuri uyu wa gatandatu taliki 31 Kanama 2019 nibwo  Chorale Shalom yo kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yafashe urugendo yerekeza mu ntara y’uburengerazuba aho yari yitabiriye igiterane cyateguwe na Chorale Hermon yo kuri ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu.

    Image may contain: 15 people, crowd and outdoor

    Bakigera ku marembo y’urusengero rwa Rubona ku muhanda wa kaburimbo werekera ku ruganda rwenga inzoga rwa Blarirwa basanze abakristo n’abaririmbyi b’i Rubona babategereje nk’abategereje umwami maze batungurwa no kubona amashami y’imikindo nk’uko byagenze ubwo Yesu yinjiraga mu murwa agasanga bose bamwiteguye.

    Mu byishimo byinshi abanya Rubavu(Rubona) baririmbaga indirimbo ari nako bazunguza amashami y’imikindo bavuga bati:’Mugiye kureba icyo Imana igiye gukorera aha hantu’.

    Chorale Shalom ni Chorale ikunzwe muri iyi minsi ,bikaba biyitera gutumirwa henshi mu gihugu.

    Iyi chorale kandi ubwo yageraga mu karere ka Nyabihu muri iyi ntara y’uburengerazuba ikaba yifatanyije n’abatuye umurenge wa Bigogwe mu bikorwa by’umuganda rusange kuko wari umunsi w’umuganda maze abari aho batungurwa n’iki gikorwa . Nyuma y’uyu muganda bakaba banatangiye ubwisubngane mu kwivuza (mituelle de sante)abatishoboye bo mu miryango makumyabiri(20).

    Image may contain: 1 person, crowd, tree and outdoor

    Image may contain: 23 people, including Sion Choir Adepr Jenda - Nyabihu and Stonny Pictures, people smiling, people sitting

    Image may contain: 8 people, including Ngamijimana Charles, people smiling, people standing, mountain, sky, outdoor and nature

    Image may contain: 12 people, including Ngamijimana Charles, people smiling, people standing, sky, mountain, outdoor and nature

    Image may contain: 1 person, shoes and outdoor

    shal

    Image may contain: 7 people, people smiling, outdoor

    Image may contain: 3 people, people standing, beard and outdoor

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo