• vatican

    Vatican: Hashyizwe ho ikipe y’umupira w’amaguru  ku bagore

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 14, 2019

    Papa Francis yamaze guha umugisha ikifuzo cy’uko hashyirwa ho ikipe y’umupira w’amaguru ku bagore ikaba izatangira gukina ku ya 26 Gicurasi n’ikipe ya AS Roma . Danilo Zennaro ushinzwe ibikorwa […]




    Papa Francis yamaze guha umugisha ikifuzo cy’uko hashyirwa ho ikipe y’umupira w’amaguru ku bagore ikaba izatangira gukina ku ya 26 Gicurasi n’ikipe ya AS Roma .

    Danilo Zennaro ushinzwe ibikorwa bya siporo I Vatican yabiwiye the Guardian ati”twari dufite ikipe y’abagabo  imaze imyaka 48,ni umwanya mwiza wo guha abagore n’aabo bagakina uyu mukino Papa Francis ashyigikiye ko abagore n’abo bakina uyu mukino niyo mpamvu byashyizwe mo imbaraga”.

    Danilo Zennaro yakomeje avuga ko abagore bakora I Vatican aribo benshi bazaba bagize iyi kipe,usibye Kapiteni,umwataka umwe ukomoka muri Cameroun bakinnye ku rwego rwo hejuru abandi bose bazakina uyu mukino nk’abatarabigize umwuga.

    Danilo Zennaro yavuze ko iyi kipe iri kwitoza cyane muri iyi minsi, yitegura umukino izahuramo na AS Roma, aho nyuma y’aho izakina n’undi mukino mpuzamahanga i Vienne muri Kamena ubwo izaba yitabiriye irushanwa ryateguwe n’ibitaro by’abana muri Vatican, Bambino Gesù.

    Umukino uzahuza aba bagore n’ikipe ya AS Roma ushobora kuzaba ukomeye, ariko ngo ntibarajwe ishinga n’ibizawuvamo.

    Ati” N’ubwo batsindwa ibitego 30-0, ntacyo bitwaye. Icyangombwa ni uko abagore babona amahirwe yo gukina n’abakinnyi babigize umwuga. Batsinda cyangwa batsindwa, byose bizabafasha kumenyerana no kongera ubucuti.”

    Iyi kipe,iyabagabo kimwe n’andi makipe mu mikino itandukanye nta mikino yemewe n’amashyirahamwe y’imikino ku isi ashobora gukina kuko Vatican si umunyamuryango w’ishyirahamwe na rimwe ry’umukino ku isi,ngo icyo aya makipe aba agamije si ugustinda ahubwo ni ukugirango abakora cyangwa baa Vatican barushe ho kugira ubuzima bwiza binyuze muri Siporo.

    vatican
    ikipe y’umupira wamaguru y’abagore ya Vatican
    ap_190023432eb4d-ea472
    Papa Francis yahaye umugisha iyi kipe
    muri_mutaram2def-05ed8
    iyi kipe igizwe ahanini n’abakozi b’i Vatican

     

    @Ibyiringiro

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo