• 33754-bible1200.800w.tn_

    UYU MUNSI BIMENYEKANE KO UWITEKA ARI WE MANA YACU – EV ERNESTE RUTAGUNGIRA

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 11, 2018

    1 Samuel 5:3 – Maze abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri, bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’Isanduku […]




    1 Samuel 5:3 – Maze abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri, bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’Isanduku y’Uwiteka , kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo hasigara umubyimba wayo gusa..

    Image result for BIBILIYA

     

    Isanduku y’Uwiteka ubwo yageraga ku rugerero rw’Abafiristiya Bakibyumva bakutse umutima Bati tubonye ishyano kuko ibyo bitigeze kubaho ! Ni inde uzadukiza amaboko y’izo mana zikomeye, izo Mana zateje abanyegiputa ibyago bikomeye mu butayu ( 1 Samuel 4:8-9) Wakwibaza uti Bari Batewe ubwoba n’Iki ? Imana ya Israel (Iyo Twizeye) ni Imana iteye Ubwoba, ni Imana ikora ibinyuranye n’ibya Satani, yari yaragiye Yiyerekana bu buryo Bukomeye, Dufate urugero uko Amazi ya Yorodani yitandukanirije imbere y’Isanduku y’Isezerano y’Uwiteka (Yosuwa 4:7), Iyi Sanduku y’Imana yari yararituye inkike z’I Yeriko, (Yosuwa 6:20-21), uretse Ibi Kandi kuva muri Egiputa kugera I Kanani Imana yari yariyerekanye bikomeye.

    Abafirisitiya Bakoze ikosa isi Yose itazibagirwa, Babonye ImanaIbagabije Ab’israel ku rugamba Bibeshyako Imana ineshejwe uku ni nako ijya iceceka Satani akibeshya ko idashoboye ! ngo Banyaga isanduku barangije Bayijyana munzu ya Dagoni bayishyira I Ruhande rwayo ( 1Samuel 5:2), Ubusanzwe Ibigirwamana ntibivuga Ariko mu Mateka Dagoni yakubise Amaso isanduku y’isezerano y’Uwiteka, aribwiriza Ayiha icyubahiro yubamye ( Burya n’aho Bitareba cg Bitavuga ariko imbere y’Imana birabona ndetse Birumva, Aleluyaaa ,, Barangije Nabo kuko Bari Bafite amaso ariko Ntibarebe Barayibyutsa Barongera barayihagarika Bucyeye Uwiteka Arafuha, imbaraga ze zishwanyaguza Dagoni

    Uwiteka Imana yacu irera, ntibangikanywa n’ibigirwamana,Ibyanga urunuka,Iyaba twamenyaga ko ibyanga Twava mu byaha twese, Ibaze nawe imbaraga z’Imana tubana nayo ? nibwira ko tutayisobanukiwe neza, tubaye tuyizi neza ntabwo twaterwa ubwoba n’imbaraga z’ibigirwamana byenewabo wa Dagoni cya Baali,, Reka mbibutse ukuntu Imana yacu ikomeye, Mwibuke ubwo Ahabu n’inzu ye Barekaga amategeko y’Uwiteka maze Eliya agahagaka imvura hagatera inzara nyinshi, Nyuma Uwiteka akamubwira ko ajya Kwiyereka Ahabu, yamusabye Gutumiza Abahanuzi ba Baali 450 n’aba Ashela 400 ( Bose hamwe bari 950) Abateranyiriza I Kalumeri imbere Y’Aba Israel bose ati “ Muzageza he guhera murungabangabo? Niba Uwiteka ariwe Mana nimumukurikire,Kandi niba ari Baal abe ariwe mukurikira ( 1 Abami 18:20-21),,

    Batambye ibitambo Bahamagara Baal ntiyakwitaba bahamagara Ashela wapii kuva mu gitondo kugeza kugicamunsi Baricyebagura kuko Imana zabo Zidashoboye Ntizabasubiza,, Ariko Eliya Arasenga Ati “ Uwiteka mana ya Ablaham, isaka na Isirayeli Uyu munsibimenyekane ko ari wowe Mana ya mu b’Israel kandi ko ndi umugaragu wawe kandi nkaba nkoze ibyo byose kubw’ijambo ryawe Nyumvira Nyumvira kandi abantu bamenye ko ari wowe Mana kandi ko ari Wowe ugarura Imitima yabo,, Uwo mwanya Umuriro uva mu ijuru utwika igitambo cyoswan’inkwi, n’amabuye n’umukunguguukamywa amazi yariyari mu ruhavu yose.

    Ubundi Hari ijambo dukwiye kambura ibigirwamana, niba twishingikirije ku mana ishobora byose kuki abadayimoni batwinjirana tukabaha intebe muri twe ? twicare dusinzire batumareho abana batumareho imiryango ? Ibyaha bitabarika bifate intebe mu miryango yacu , ubusambanyi bwimikwe, ubusinzi, ubutinganyi , uburozi, ubwicanyi ubukonikoni natwe turebere ntekerezako abizeye Uwiteka Imana dukwiye duhagarara mu mbaraga z’Iyaduhamagaye tugasenga tugasengera imiryango yacu, tugasengera igihugu cyacu, Iyo umuryango wibitse ikigirwamana runaka bikumira umugisha kubawukomokamo, Muze dusane igicaniro cy’Uwiteka Duhamagare Imana kandi Bizamenyekana ko Uwiteka yadusubije.




    Ibitekerezo