Uwiteka aje gukora ikintu gishya mu mikorere ishaje wari uri gukoreramo -Apostle Dr. Paul Gitwaza 

Umushumba mukuru w’ itorero rya Zion tempele  ku isiApostle Dr. Paul Gitwaza  yageneneye ubutumwa abamukuri bose aho baherereye hirya no ku isi  bukubiyemo Ubuhanuzi n’ impanuro zikora ku mitima ya benshi .
-Apostle Dr. Paul Gitwaza 
Apostle Dr. Paul Gitwaza  yagize by’ ukwezi ka Werurwe  agira ati :”
Shalom,
Mbifurije ukwezi kwiza kwa Werurwe . Kuzababere ukwezi kw’imitekerereze mishya. Uwiteka azaguhe umugisha, akwibagize iminsi mibi wahuye nayo. Uku kwezi kuzabe umwuzuro w’amasezerano yawe.
Uwiteka aje gukora ikintu gishya mu mikorere ishaje wari uri gukoreramo. Ibyo uzakora byose bizagire gakondo yawe mumitekerereze mishya.
Tuzabona ibishaje bikuweho, ibishya bitangiye. Ni igihe cyawe cyo kuva mu mikorere yawe ishaje ukagendera mu mikorere mishya, uyobowe n’umwuka w’Imana.
Twemerere Yesu ayobore ubwenge bwacu, ubugingo bwacu ngo abikoreshe ku bw’icyubahiro cye.
Uwiteka azaguhe ibitekerezo bizana itandukaniro aho utuye, aho ukora, ndeste no mu muryango wawe.
▶️Kubara 14:24 ▶️Yosuwa 14:6-9 ▶️Kubara 32:12
Ntutinye, ambuka. Ibibazo uzahura nabyo, imitekereze yawe izarwanwa, ariko Uwiteka ari mu ruhande rwawe ngo akore ibikomeye. Uzeme ube igikoresho cy’umumaro gihindura imitekerereze ya benshi.
▶️Yosuwa 1:1-3 ▶️1 Samweli 14:1-23 ▶️Matayo: 14:22-33
Ndagusengera ngo Imana igushoboze gukuraho imikorere ishaje, maze uyisimbuze imishya mu buzima bwawe. Ndagusengera kandi ngo wakire umutima mushya kugira imitekerereze ya Kristo ibone umwanya mu mutima wawe.
▶️ Ezekiyeli 36:26 ▶️Ezekiyeli 11:19 ▶️Yeremiya 32:39 ▶️Zaburi 51:12
Uwiteka azayobore ubwenge bwawe. Uraza kubona igitangaza.
Ndasabira iherezo ry’imikorere ya kera kurangira kugira ngo wakire ibyiza bihebuje mu buzima bwawe, mw’itorero ryawe, m’umuryango wawe, n’igihugu cyawe.
Apostle Dr. Paul Gitwaza  baifurije kugira ukwezi kwizakwa 3 ko kwaguka muri byose
Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza.
Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.
@ibyiringiro.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *