• rusizi-03720

    Uwarusigaye mu bakristo batatu ba mbere b’itorero ADEPR  yitabye Imana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 13, 2019

    Niyitegeka Phillippe wari mu bakristo 3 ba mbere babatijwe  mu itorero ADEPR yitabye Imana kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019 nyuma y’igihe yaramaze arwariye mu bitaro bya Bushenge ho mu […]




    Niyitegeka Phillippe wari mu bakristo 3 ba mbere babatijwe  mu itorero ADEPR yitabye Imana kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019 nyuma y’igihe yaramaze arwariye mu bitaro bya Bushenge ho mu kerere ka Nyamasheke.

    Past Niyitegeka Phillippe, Rev.Kabutura Gabriel na Evangeliste Karuhije Bernard nibo bakristu bambere b’itorero ADEPR,aba babatijwe mu mwuka wera mu mwaka wa 1948 akaba ari ubwa mbere iki gikorwa cyari kibaye muri ADEPR mu Rwanda.

    Rev.Pastor Karangwa Silvestre umushumba wa ADEPR uyoboye intara y’iburengerazuba yabiwiye IYOBOKAMANA.COM ko yaguye mu bitaro azize uburwayi bujyanye n’izabukuru. Ati:”Nibyo koko intwari y’itorero rya ADEPR ,Rev.Niyitegeka Phillippe yitabye Imana mw’ijroro ryakeye aguye mu bitaro bya Bushenge aho yaramaze igihe arwariye. Hari abantu 4 ivugabutumwa n’itorero rya ADEPR mu mateka yaryo mbona dukwiye gushyiraho akarongo nubwo Hari n’abandi:1)Rev. pst. Sagatwa Louis umukirisitu wa mbere, abagabo batatu :Rev.Pastor Kapitura Gabriel, Rev.v Pastor Niyitgeka Philippe watabarutse mw’ijoro ryakeye na Ev. karuhije Bernard babatijwe mu mwuka wera bwa mbere hari mu mwaka w’i 1948 bikabaha imbaraga zo kuvuga ubutumwa bambaye imbaraga nyinshi.

    rusizi-03720

    Past Niyitegeka yaramaze imyaka 65 ari Pasteri

    Past Niyitegeka atabarutse afite imyaka 93 nyuma y’igihe cy’imyaka 65 mu nshingano z’ubu Pasiteri yakoze imirimo myinshi nko kuba umuvugizi wungirije wa mbere mu bihugu 3 yayoboye ama Paruwasi menshi, Atabarutse yarasigaye ari umukuru w’itorero wari mu kiruhuko k’izabukuru muri Paruwasi ya Nkungu ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mw’itorero rya ADEPR .

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo