• mboneko_asen7040-ca819

    Uwari umuyobozi wa ADEPR France yahagaritswe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 25, 2019

    Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwahagaritse pasteri Mboneko Corneille ku mirimo ye yo kuyobora iri torero mu gihugu cy’ubufaransa azira gukora ibihabanye n’inshingano ze mu gihe cy’amezi atatu. Nkuko bigaragara […]




    Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwahagaritse pasteri Mboneko Corneille ku mirimo ye yo kuyobora iri torero mu gihugu cy’ubufaransa azira gukora ibihabanye n’inshingano ze mu gihe cy’amezi atatu.

    Nkuko bigaragara mu ibaruwa umuvugizi mukuru w’iri torero yandikiye uyu mukozi w’Imana,yabwiwe ko mu byo azira harimo kwiyita umushumba kandi atari we.

    Ku itariki ya 13 Kanama 2019 nibwo Rev. Ephrem Karuranga yandikiye Past Corneille agira ati“Mwene data, Dushingiye ku myanzuro y’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yo ku wa 01 Kanama 2019 yateranye igasuzuma kandi igasesengura imyitwarire yawe yaranzwe n’ibi bikurikira:

    Kwiyita no kwigira umushumba atari we, gushaka ibyangombwa by’itorero mutagishije inama ubuyobozi bw’itorero, kudafasha abakirisito kumva no kubaha ubuyobozi bw’itorero, turakumenyesha ko inama yanzuye ko uhagarikwa by’agateganyo amezi atatu kugira ngo utunganye ibyo bibazo.”

    Past Mboneko Corneille  yari amaze igihe ayobora ADEPR France ihagarikwa rye rikaba rikurikiye ibaruwa abakristu ba ADEPR I Burayi batavuga rumwe dore ko mu Rwanda hari abaherutse kwandikira ibaruwa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi bose kuko bavugaga ko muri bo harimo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na Mboneko Corneille arimo.

    Sibyo gusa kuko ubu ADEPR ishami ryo mu Bubiligi no mu Bufaransa bacitsemo ibice kubera ibibazo bitandukanye  bivugwa muri iri torero.

    ibaruwa_ihag49b2-d9c05

    mboneko_asen7040-ca819

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo