• papa

    USA:Papa Francis yatanze imfashanyo ikomeye ku bimukira

    Yanditswe na IBYIRINGIRO April 29, 2019

    Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko yatanze imfashanyo y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika byo gufasha abimukira bari mu gihirahiro muri Mexico bagerageza kugera ku mupaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi […]




    Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko yatanze imfashanyo y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika byo gufasha abimukira bari mu gihirahiro muri Mexico bagerageza kugera ku mupaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    papa

    Iyi mfashanyo yavuye mu kigega cya Peter’s Pence cya Kiliziya Gatolika, gishyirwamo imfashanyo iba yakusanyijwe iturutse mu bice bitandukanye ku isi.
    Itangazo ry’i Vaticani rivuga ko inkunga icyenewe n’abimukira iri kugabanuka mu gihe itangazamakuru ku isi ryagabanyije kuvuga ku kibazo cyabo.
    Mbere yuko ibi biba, Papa Francis yanenze icyemezo zya Perezida wa Leta y’Amerika Donald Trump cyo kubaka urukuta rwo gukumira abimukira.
    Leta zunze ubumwe z’Amerika yakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Mexico ngo buhagarike abaturage b’iki gihugu kuterekeza muri Amerika.
    Itangazo ry’ikigega Peter’s Pence cya Kiliziya Gatolika rigira riti: “Mu mwaka wa 2018, ibivunge bitandatu by’abimukira binjiye muri Mexico, abantu ibihumbi 75. Hatangajwe n’ukuhagera kw’andi matsinda”.
    “Aba bantu bose bari mu gihirahiro, ntibashobora kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntibafite aho kuba cyangwa icyo kubabeshaho”.
    Kiliziya Gatolika icumbikiye ababarirwa mu bihumbi muri bo muri hoteli ziri muri za diyosezi cyangwa mu bigo by’abihayimana, ibaha iby’ibanze bicyenewe, birimo aho kuba n’ibyo kwambara.


    Abimukira benshi bavuga ko bahunga itotezwa, ibikorwa by’urugomo n’inzara mu bihugu bakomokamo.
    Mu cyumweru gishize, abategetsi bataye muri yombi abimukira hafi 400 bakoraga urugendo banyuze ku mupaka wo muri leta ya Chiapas yo mu majyepfo ya Mexico bagerageza kwinjira muri Amerika.
    Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Itangazamakuru ryagabanyije kuvuga ku kibazo cy’abimukira, bituma imfashanyo ya za leta n’abantu ku giti cyabo igenewe abimukira nayo igabanuka”.
    “Ni muri uru rwego rero Papa Francis yatanze imfashanyo y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika yo gufasha abimukira bari muri Mexico”.
    “Izasaranganywa mu mishinga 27 yo muri za diyosezi 16 no mu miryango y’abihayimana yasabye ubufasha ngo ikomeze gucumbikira, kugaburira no guha ibindi by’ibanze basaza bacu na bashiki bacu”.
    Ibi bibaye nyuma yuko mu kwezi kwa Werurwe, Papa Francis yanenze abategetsi bagerageza kubaka inzitiro zo gukumira abimukira.

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo