• ROMUL

    USA: Romulus afatanyije na Gikundiro Rehema yashyize hanze indirimbo nshya bise ” NTACYO UKIBAYE ” – YUMVE

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 27, 2019

    Umuhanzi Romolus Rushimisha yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yanditse akiba muri korari Rehoboth Ministries,ndetse kuri ubu akaba abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika,akomeje ibikorwa bikomeye mu murimo wo kuramya no […]




    Umuhanzi Romolus Rushimisha yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yanditse akiba muri korari Rehoboth Ministries,ndetse kuri ubu akaba abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika,akomeje ibikorwa bikomeye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Umuhanzi Romolus Rushimisha

    Ni umuhanzi kandi ukomeje gukorana n’umuririmbyikazi  witwa Gikundiro Rehema nawe  wabaye umuririmbyi ukomeye mu makorari menshi yo mu Rwanda,nawe  ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya  Romulus yise Ntacyo ukibaye akaba yarafatanije na Gikundiro Rehema.Ni indirimbo iri ku muzingo we wa kabiri w’amajwi ari gutegura dore ko uwa mbere yamaze kuwushyira hanze witwaga Igitaramo mu ijuru.

    KANDA  HANO WIREBERE  INDIRIMBO ROMULUS  YISE ” NTACYO  UKIBAYE “

    Ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga y’urukundo rw’Imana ,uko ikunda abantu batabikwiriye igakura benshi mu mwijima nyuma y’urubanza rukomeye baciriweho na Satani.

    ROMUL

    Iyi ndirimbo yari ikurikiranye n’indi yari imaze iminsi isohotse Romulus Rushimisha yakoranye na Gikundiro bayita Turarinzwe.Mu kiganiro na Isange Romulus Rushimisha yavuze ko yishimira cyane kuba Gikundiro yaraje muri Amerika bityo ko bizamworohera gukora umuziki we cyane ko ngo yari asanzwe yemera impano ikomeye Imana yahaye Gikundiro.

    Romulus Rushimisha ateganya gukora amashusho mu gihe cya vuba ariko kandi yemera ko ategura igitaramo mu Rwanda gusa ngo ntaramenya igihe bizabera.

    KANDA  HANO WIREBERE  INDIRIMBO ROMULUS  YISE ” NTACYO  UKIBAYE “

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo