• 934697_10152434987834237_1131789788_n

    Urukiko rwahaye gatanya Aline Gahongayire n’ uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 28, 2017

    umuhanzikazi  Aline Gahongayire na Gahima Gabrie  umunsi wa tariki ya 28 Ugushyingo 2017, ubaya   uwamateka  akomeye atazibagira mu buzima  bwaho aho ibyari urukundo  rw’ umgore n’ umugabo  byahindutse   bakaba  […]




    umuhanzikazi  Aline Gahongayire na Gahima Gabrie  umunsi wa tariki ya 28 Ugushyingo 2017, ubaya   uwamateka  akomeye atazibagira mu buzima  bwaho aho ibyari urukundo  rw’ umgore n’ umugabo  byahindutse   bakaba  bahawe gatanya isesuye  n’  urukiko rwibanze  rwa  Kacyiru

    Aline Gahongayire weruye ko yatandukanye n’umugabo, yagize nicyo avuga ku gusezeranya abatwite

    ibi bibaye  nyuma yuko  hashgize  iminsi  micye  amurikiye abakunzi  umuzingo mushya  yise ” New woman ” ikubiye indirimbo zivuga kubizima  bwe aho aba ashima Imana aho yamukuye  agira ati warampishe  ……

    Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwaburanishije uru rubanza rwasomye umwanzuro wemeza ko ‘Gahongayire Aline na Gahima Gabriel batandukana’. 
    Umwanzuro w’urukiko ugaragaza ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.

    Image result for aline Gahongayire ubukwe

    Mu gusoma umwanzuro w’iburanisha ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze amezi cumi n’abiri batabana nk’umugore n’umugabo bityo ko bagomba guhabwa gatanya buri wese akajya kuba mu buzima bwe.

    Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yavuzwe bwa mbere itangajwe na Gahima Gabriel ubwo yari muri Tanzania muri Mutarama 2015. Icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

    Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika ko yananiranywe n’umugabo bafata icyemezo cyo kubaho ukubiri.

    Image result for aline Gahongayire ubukwe

    Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.” Yongeyeho ko agikeneye undi mugabo usibye ko bitihutirwa cyane.

    Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”

    Image result for aline Gahongayire ubukwe

    Image result for aline Gahongayire ubukwe

     

    src : igihe



    Leave a Reply


    Ibitekerezo