• MASENGO-678x381

    URI UWAGACIRO MU MASO Y’IMANA-Bishop Dr. Fidele Masengo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 11, 2019

    Yesaya 43:4 Kuko uri uwagaciro mu maso hanjye (…). Natekereje nsanga abantu ndetse n’ibintu bihabwa agaciro kubera inkomoko yabyo. Niko natwe tumeze. Turi bene Mana. Turi abana b’Imana. Tuvuka mu […]




    Yesaya 43:4
    Kuko uri uwagaciro mu maso hanjye (…).

    Natekereje nsanga abantu ndetse n’ibintu bihabwa agaciro kubera inkomoko yabyo. Niko natwe tumeze. Turi bene Mana. Turi abana b’Imana. Tuvuka mu muryango ukomeye w’Imana. Inkomoko yawe niyo shingiro ya Mbere y’agaciro ufite.
    Bityo rero, nifuje kubwira buri wese usoma iyi nyigisho ko Imana imuha agaciro. Dore bimwe mu bintu nize nifashishije ririya jambo:

    1) Ufite agaciro gakomeye wahawe n’Imana. Niko gakomeye kuruta ako wowe wakwiha cyangwa abantu baguha.

    2. Umurimo Imana yakoze ku bwacu (kutugura amaraso y’agaciro y’umwana wayo w’ikinege) ugaragaza agaciro dufite mu maso hayo.

    3) lshusho dufite nayo igaragaza agaciro kacu. Turasa n’Imana kuko twaremwe mu shusho yayo. Abirabura, Abazungu, abagabo n’abagore Twese turemwe mu nshusho y’Imana.

    4) Ntuzigere upimira agaciro kawe ku bihe urimo kunyuramo (uko waramutse…aho uri, ibyo ufite). Agaciro kawe karenze ibyo kuko kabayeho bitaraza..bitaraba..kd kazakomeza na nyuma yabyo.

    Umunsi mwiza kuri twese.

    ©️ Devotion shared by Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center, Foursquare Gospel Church Of Rwanda



    Leave a Reply


    Ibitekerezo