• Bishop-Nyirinkindi-Euphraim-bivugwa-ko-yirukanwe

    Umwiryane mu matorero wavuye muri ADEPR wageze mu Itorero ry’Aba de Dieu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    Nyuma y’igihe kigeze ku myaka hafi 3 havugwa ibibazo by’umwiryane amatiku mu itorero rya ADEPR,biravugwa ko uyu mudayimoni w’amatiku wageze no muri “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” […]




    Nyuma y’igihe kigeze ku myaka hafi 3 havugwa ibibazo by’umwiryane amatiku mu itorero rya ADEPR,biravugwa ko uyu mudayimoni w’amatiku wageze no muri “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu),aho havugwa mo ibibazo bias neza nibyagaragaye mu ri ADEPR birimo kunyereza imitungo kweguzwa n’ibindi.

    Ikibazo nyamukuru biravugwa ko kiri hagati ya Bishop  Nyirinkindi Ephraim Thomas usanzwe ari umuyobozi w’iri torero na Bishop Charles Twagirimana uvuga ko ari umuvugizi,gusa umwe ashinja undi kunyereza umutungo undi akaba ngo yiha inshingano zirimo izo kuvugira itorero no kwiyita Bishop ngo mu gihe nta n’ikibura mwaka yize.

    Bishop-Nyirinkindi-Euphraim-bivugwa-ko-yirukanwe
    Bishop Nyirinkindi Euphraim uvuga ko yahagaritse Bishop Twagirimana

    Ikibabaje ngo nuko amatiku ari hagati y’aba bombi ashobora kugera mu bakristu kuko byatangiye kuvugwa ko haje mo no kwitwaza amoko.

    Ikinyamakuru Impamba.com dukesha iyi nkuru kivuga ko kegereye aba bombi kirabavugisha gusa hakaba harimo kwitana bamwana,Bishop Charles akavuga afatanyije na komite y’itorero beguje Nyirinkindi mu gihe Bishop Nyirikindi avuga ko adashobora kweguzwa n’abantu atazi badafite icyo bavuze mu itorero.

    Kwikubitiro Bishop  Nyirinkindi Ephraim Thomas yavuze ko mugenzi we yiyita Bishop kandi nta n’ikiburamwaka yize bityo rero akaba atamwemera.

    Ati ”nta wanyirukanye ntanuwansimbuye murabona ko ndi mu biro by’Itorero rero ndi Umuvugizi wa EDNTR mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko kuva 15/02/1992 kugeza uyu munsi kandi njye sindi umuntu wakwirukanwa n’abantu batazwi batari n’Abanyetorero ryacu rya EDNTR dore ko bananditse kuya 05/02/2017 bitandukanya na Bishop Twagirimana Charles  nirukanye kera kubera kwiyitirira ko ari Bishop uyobora EDNTR, gutatira inshingano za gipasiteri, no kurishora mu manza,kandi naje gusanga ataranize Tewolijiya (Theologie) isabwa na Leta yewe n’ikiburamwaka ntacyo yize nyuma nkaba ntazi uko bongeye kwihuza  bakigabanya ubuyobozi bw’itorero EDNTR ibintu ntumva ntanemera, ikindi ntawufite ububasha bwo kwimura icyicaro”.

    Ku bijyanye n’icyo yabapfa na Bishop Charles,Nyirinkindi yagize ati ati” simwemera we nabo bafatanyije kuko si abakristo bacu, bananshinjije kuba Igipinga mu inzego za Politike muri CNLG  nyakwigendera Honorable Mucyo akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo kandi ntaricyo,ikindi akoresha kashe yanjye, yandeze i Nyamasheke afata aba Pasiteri babiri ngo banshinje muri RIB ko nabujije abahutu kumujya inyuma, Parike nayo yantumijeho ngo njye kwisobanura amacakubiri”.

    Nubwo Bishop Nyirinkindi avuga ibi,Bishop Charles Twagirimana yavuze ko ari umuvugizi w’itorero ko ndetse ari we ugena gahunda zose z’itorero anavuga ko nyuma yo kubona imyitarire mibi ya Nyirinkindi bamweguje burundu bakanimura ibiro by’itorero.

    Yagize ati ndi Umuvugizi wa EDNTR (Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda)  itorero rigizwe n’abakristo 176.458 mu igihugu hose, guhera 2016 kuko mfite na Kashe y’Itorero, ni njyewe ngena gahunda zose zaryo cyane izivuga umurimo mwiza wigisha ijambo ry’Imana, ubu,tukaba twarongeye kuvugurura amategeko y’umuryango, EDNTR tuyahuza n’itegeko rishya ry’urwego rw’Imiyoborere (RGB) kandi sinakubise “Coûp d’Eglise” (Guhirika ubuyobozi bw’Idini) nk’uko bivugwa kuko natowe n’inama rusange imaze kubona ko uwari Umuvugizi yakoze ibyaha byo kugurisha ibibanza by’itorero, guhutaza abanyetorero gukoresha umutungo w’Itorero  ku nyungu ze bwite, kubiba amacakubiri kandi hashingiwe no kumabwiriza agenga Umuryango wacu”.

    Bishop-Charles-Twagirimana-umuvugizi-mushya
    Bishop CharlesTwagirimana nawe yarirukanywe ariko ntabyemera

    Bishop Twagirimana yakomeje avuga ko ” Nyirinkindi yanyereje imitungo itandukanye irimo n’umushinga wa compassion nkuko ngenzuzi yabigaragaje kandi abiba amacakubiri ashingiye ku ivangura ry’amoko kandi ko mu  ibaruwa ye yo kunyirukana ntayemeye  mu kwezi kwa 4 musubiza ko ntabubasha abifitiye  mu kwa karindwi k’uwo mwaka nsohoka mu igazeti ya Leta nka Pastor Regional”.

    Gusa hari bamwe mu bakoranye na Bishop Nyirinkindi bahamya ko afite imyitwarire idahwitse irimo amacakubiri no kugurisha imitungo y’itorero.

    Abo barimo Théophile Hakizimana uyubora iburengerazuba muri iri torero hamwe na Mukabusine Espérance uba mu kanama nkemurampaka ko muri iri itorero  i Nyamasheke.

    Umwe muri aba yagize ati  Bishop Nyirinkinkindi Ephraim Thomas twaramusimbuje kuko ntacyo yamariye itorero muri manda ze zose ahubwo yagendaga agurisha insengero, akanyereza imitungo y’itorero we n’agatsiko bafatanyije kandi aranashaje”.

    Ibi byose birasa n’ibyo ADEPR imaze iminsi yivuruguta mo aho abayobozi bayo bafunzwe bakekwa ho kunyereza imitungo ndetse aba basimbuye n’abo bakaba barimo kweguzwa.

    Nyirinkindi-guhagarikwa
    Ibaruwa Nyirinkindi yandikiwe ahagarikwa
    impamvu
    Nyirinkindi yahagaritwe burundu

    ibaruwa3

    certif
    Impamyabushobozi ya Bishop Twagirimana Charles ushinjwa kuba atrize n’ikiburamwaka

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo