• ephraim

    Umuyobozi w’ADEPR  ntaramenya ko umuyobozi wa Dove Hotel yatawe muri yombi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 14, 2019

    Tariki ya 11 Gicurasi 2019 nibwo hamenyekanye ko Mbanda Samuel wari umuyobozi wa Dove hotel yatawe muri yombi akekwa kurya ruswa y’ibihumbi Magana atanu yararimo guhabwa n’umwe mu bagemura ibyo […]




    Tariki ya 11 Gicurasi 2019 nibwo hamenyekanye ko Mbanda Samuel wari umuyobozi wa Dove hotel yatawe muri yombi akekwa kurya ruswa y’ibihumbi Magana atanu yararimo guhabwa n’umwe mu bagemura ibyo kurya kuri iyi hotel y’itorero rya ADEPR nkuko byatangajwe na Mbabazi Modeste umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

    Nubwo hashize iminsi 3 nta muyobozi mukuru wo mu itorero ADEPR wari wakajyira icyo avuga ku itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi wa Hotel yabo,gusa muri iki gitondo Rev Past KARURANGA Ephrem umuyobozi wa ADEPR yabiwiye Igitangaza.com ko aya makuru ntawurayamumenyesha ko ntayo azi.

    Ati ’’ Ibyo njyewe ntabwo mbizi ntacyo ndabimenyaho kuko ntawe urabimbwira ntanturabintangariza ,ntanturabimbaza ‘’ .

    Nk’uko bikubiye mu itegeko rihana ruswa, Mbanda Samuel aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyi hotel yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye kuva igitangira kubakwa dore ko iyubakwa ryayo ryatumye ubuyobozi bwari buyobowe na Rev Past SIBOMANA Jean buvaho bamwe bagafungwa bakekwa ho kunyereza amafaranga yari kuyubaka nubwo baje kugirwa abere.

    ephraim

    Rev Past KARURANGA Ephrem aravuga ko itabwa muri yo mbi ry’umuyobozi wa Dove hotel ntacyo abizi ho

    1

    Dove Hotel ikomeje kugeza  abantu mu nkiko 

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo