• kanye

    Umuraperi Kanye West yamaze kwakira agakiza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 20, 2019

    Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hiphop muri USA Kanye west biravugwa ko yaba yamaze kwakira agakiza ndetse ko ubu arimo yitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 12 zihimbaza Imana umuzingo uzaba […]




    Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hiphop muri USA Kanye west biravugwa ko yaba yamaze kwakira agakiza ndetse ko ubu arimo yitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 12 zihimbaza Imana umuzingo uzaba witwa “Yesu ni Umwami”.

    Uyu muhanzi yahamije aya makuru nyuma y’uko umugore we wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga no kumurika imideli, aherutse gutangaza ko umugabo we ari mu mavuta yo kwegerana n’Imana.

    Ndetse nyiri bwite yaje kubyemeza ku urubuga rwe ararikira abakunzi uyu muzingo w’indirimbo zihimbaza Imana.

    Kim Kardashian yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza amazina y’indirimbo Kanye West yakubiye kuri album. Kanye amaze iminsi yitabira amateraniro ya buri wa Gatandatu.

    Uyu mugabo ufite abana bane amaze iminsi ashyize imbere kwiyegurira Imana ndetse akunze guhamagarira abahanzi bagenzi be kumubera abashyitsi mu iteraniro.

    Imbere y’abakrisitu bari mu rusengero ‘New Birth Missionary Baptist Church’, Kanye West yagize ati ‘Nditegura gushyira hanze album nise ‘Jesus is king’ ku wa 27 Nzeri.’

    Kim Kardashian amaze iminsi yemeza ko  ko umugabo we yatangiye urugendo rwo kwiyegereza Imana. Ati “Yatangiye inzira ivuguruye yo kwiyegereza Imana arashaka kurokorwa n’Imana.”

    Zimwe mu ndirimbo Kanye West yashyize kuri iyi album harimo nka ‘Garden’, ‘God is’, ‘Hands on’, ‘Water’, ‘Sunday’, ‘Sweet Jesus’, ‘Baptized’, ‘Selah’ n’izindi.

    Bamwe bavuga ko ari ubucuruzi bukomeye mu gihe iyi Album izaba yasohotse, ishobora kuzinjiza akayabo kandi abeshya abantu ko yarokowe , ngo  byaba ari ukujijisha ngo abanze acuruze indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ibi bije nyuma yaho mu kwezi kwa gatanu ubwo Kanye west n’umugore we Kim Kardashian bibarutse umwana wabo wa kane w’umuhungu   bakamwita PSALM bivuze Zaburi.

    kanye
    Kanye West ugiye gusohora umuzingo w’indirmbo zihimbaza Imana


    Leave a Reply


    Ibitekerezo