• ma

    Umuraperi El Max Kagoma k’Imana agiye kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Gaby Kamanzi,Bright Karyango na Danny Mutabazi

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 16, 2019

    Umuraperi Ishoborabyose Eric Bakunda kwita El Max ni umwe mu baraperi mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana   bamaze kwereka impana itangaje muri iki gihe. Uyu musore ukiri muto amaze […]




    Umuraperi Ishoborabyose Eric Bakunda kwita El Max ni umwe mu baraperi mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana   bamaze kwereka impana itangaje muri iki gihe.

    Image may contain: Elimax Kagoma Kimana, smiling, closeup
    El Max KAGOMA k’ Imana

    Uyu musore ukiri muto amaze igihe kinini ategura album ye ya mbere y’amajwi yise ‘’Nzahoyankuye’’.Kuri iki cyumweru tariki ya 17 werurwe   2019 kuva saa cyenda z’amanywa ,El Max nibwo azashyira hanze iyi album.

    Ni igitaramo cyatumiwem abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo yiswe Karuvari ndetse akaba yitegura kumurika album ye ya mbere y’amashusho,Bright Karyango umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubimazemo igihe  ndetse n’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    ma

    Iyi album y’Umuraperi Eli Max Kagoma k’Imana , yise ‘Nzahoyankuye’ ikubiyemo ubuhamya bw’ukuntu yatawe n’ababyeyi be akaza gutoragurwa n’umugiraneza akamurera kugeza n’uyu munsi.

    Iriho indirimbo Azaza yakoranye na M Olivier, Hagarara neza, Sinzavayo na Ishobora byose.

    Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kubona agiye kumurika album ye ya mbere y’amajwi by’umwihariko ikaba ivuga ku buhamya bwe  bujyanye n’ibihe bikomeye yanyuzemo ariko ikaba n’amashimwe ashimira Imana kubw’aho imugejeje.

    ma

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo