Umuramyi Vumillia mu byishimo bikomye , Nyuma yo gusimbuka urupfu
Umuramyi Vumillia uririmba indirimbo zihimbaza Imana ari mu byishimo bikomye , afite ishimwe ridasanzwe mu mutima we ashimira Imana yamurokoye impanuka y’ imodoka yari imutitanye Imana ikinga akaboko .
Kuwa 21 Mutarama 2023 umuramyi Vumillia yakoze impanuka y’imodoka ubwo yajyaga mu ivugabutumwa i Kibuye, ku bw’amahirwe ararusimbuka. Nyuma yo gutora agatege no gusubiza ubwenge ku gihe, yatanze ubuhamya n’ishimwe afite mu mutima we.
Nkuko tubicyesha ikinyamakuru InyaRwanda.com, yavuze uko byagenze n’uko baje kurokoka. Ati “Nazindutse Samedi njya mu giterane nari natumiwemo ku Kibuye. Tugeze ahitwa Rubengera, feri ziracomoka, imodoka irasara kuko haramanukaga cyaneee!”.
Arakomeza ati “Shoferi yarwanye nayo turenga nk’amakorosi 2 yose kandi hamanuka cyane. Sasa dutangira kwicurangura, abatubonye batubwiye ko twibaranguye ubugira gatatu. Imodoka iza gufatwa muri borodire rwibona turi bazima”.
Si ubwa mbere akoze impanuka. Ati “Nta n’ubwo ari ubwa mbere nkoze impanuka, ntabwo nzi impamvu,..nakoze impanuka kuwa 20/08/2022 nabwo ndi kujya kubwiriza ku Itorero rya Rusororo, nabwo ntibyari byoroshye narenze umuhanda”. Yavuze ko n’ubwo satani arwana ariko ntabwo ari umuneshi.
Kanda hano ukurikirane indirimbo ya Vumillia