• joseph-mcloone-st-josephs-downington-priest-1024x538

    Ntibisanzwe: USA Padiri akurikiranywe ho kunyereza agera ku bihumbi 100 $ ayahonga abagabo bagenzi be

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 22, 2019

    Muri  St. Joseph’s Catholic Church iherereye muri Arkidiyosezi  ya Philadelphia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika haravugwa umupadiri Gatolika wamaze gutabwa muri yombi akurikiranywe ho ibyaha byo kunyereza amafaranga angana na ibihumbi […]




    Muri  St. Joseph’s Catholic Church iherereye muri Arkidiyosezi  ya Philadelphia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika haravugwa umupadiri Gatolika wamaze gutabwa muri yombi akurikiranywe ho ibyaha byo kunyereza amafaranga angana na ibihumbi ijana by’amadolari.

    Uyu mupadiri witwa Rev Joseph McLoone biravugwa ko yakoresheje aya mafaranga yari yatanzwe mu rusengero nk’imfashanyo yabatishoboye uyu we agahita mo kutagaguza mu bikorwa byo kwishimishanya n’abo bahuje igitsina.

    Mu mwaka wa 2010 nibwo Rev Joseph McLoone yatangiye umurimo w’Imana muri iyi Arkidiosezi gusa muri 2017 nibwo ubuyobozi bwe bwatangiye kumukora ho iperereza,Iperereza ryaje kugargaza ko yafunguye Konti zitazwi akajya anyuza ho aya mafaranga yaba yakusanyijwe mu nsengero nto ziri muri iyi Arkidiosezi.

    Nkuko amakuru aturuka mu Iperereza ryakozwe avuga,uyu mukozi w’Imana yakoreshaga Sheke cyangwa uburyo bwa ATM yishyura abagabo bagenzi be yabaga yabengutse binyuze ku mbugankoranyambaga.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yatanze arenga $46,000 agura abagabo bagenzi be baryamana aho andi agera mu $1,200 yagiye ayakoreshamo ibikorwa bye bitandukanye.

    Abamukuriye batangaje ko babajwe n’imyitwarire y’uyu mupadiri bitewe  n’ikizere bari baramugiriye cyo gukusanya izi nkunga z’abatishoboye we agahita mo kujya ayakoresha mu kwinezeza.

    McLoone w’imyaka 58,ubu araregwa ibyaha bigera kuri 18 birimo iby’uburiganya buganisha ku ubujura,umuvugizi w’iyi Arkidiosezi yavuze ko bagiye gukomeza gukorana hafi n’ubutabera mu rwego rwo kugira ngo akanirwe urumukwiye.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo