• a7cf1d26763900005746da1e08b3cf

    Umunyamakuru Mike Karangwa uteza imbere Gospel Music yakoze ubukwe mu birori bibereye ijisho – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 24, 2019

    Umunyamakuru Mike Karangwa  ufite  urahare rukomeye mu guteza imbere umuziki  uhimbaza Imana  kuri  uyu  wa Gatandatu  tariki ya 23 Gashyantare 2019,  yakoze   ubukwe asezerana imbere y’ Imana   n’ umukunzi we  […]




    Umunyamakuru Mike Karangwa  ufite  urahare rukomeye mu guteza imbere umuziki  uhimbaza Imana  kuri  uyu  wa Gatandatu  tariki ya 23 Gashyantare 2019,  yakoze   ubukwe asezerana imbere y’ Imana   n’ umukunzi we  Isimbi Roselyne  uzwi  ku izina rya Mimi mu biroro byitabiriwe  n’ ibyamamare bikomeye  mu Rwanda .

    Mike Karangwa n’ umukunzi we Isimbi

     

    Mike Karangwa n’ umukunzi Isimbi basezeranyijwe  imbere y’ Imana na Pasiteri  Straton mu itorero rya  Eglise Vivante de Jesus rihereye  aho uyu mushumba agitangira  kubasezeranya  yarasabye  Mike Karangwa  kugira  ijambo ribari ku mutima avuga yagize  ati : « Isimbi Roselyne mfashe aka kanya imbere y’umuryango n’inshuti n’itorero, kandi ibyo ngiye kukubwira bivuye ku mutima wanjye wose. Ndagukunda kandi nzagukunda iteka. Uzahora uri umwamikazi wanjye mu bihe byiza byose, mu bihe bibi nta na kimwe kizigera kibuza urukundo rwanjye nawe. Muri aka kanya sinabona uko nkubwira ko nkukunda ariko Kristo wenyine ambere umuhamya. “

    Isimbi nawe yunze mu ry’ umukunzi we avugako  asabye Imana kumurindira umugabo we basezeranye kubana akaramata mu bibi no mu byiza. Mu magambo ye  yagize ati:” Mike Karangwa ndagukunda mbivugiye imbere y’imiryango n’inshuti. Ni byinshi byinshi nakubwira. Gusa icyo ugomba kuzirikana ni uko nzahora nkukunda yaba mu bibi no mu byiza. Nzakuba hafi ibihe byose, Imana ijye ihora ikumpera umugisha. »

    a7cf1d26763900005746da1e08b3cf

    Karangwa  Jean Mickel   ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ku ma Radio atandukanye  nka Radio Salus, Radio Isango Star ,Radiotv 10 ……. Akora ibiganiro by’ imyidagaduro byumwihariko  agira urughare rukomeye mu guteza imbere  umuziki uhimbaza Imana ashyigikira abahanzi mu bikorwa bakora by’ ivugabutumwa  no kumenyekanisha ibihangano byabo .

    Umuhango wo kwiyakira wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, bibera mu ihema Akagera Hall muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Abari bakoraniye muri iri hema babarirwqa mu barenga igihumbi, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamakuru, abahanzi, abazwi mu gisata cy’imyidagaduro n’abandi bose batashye bizihiwe kubera ubukwe bwiza Mike Karangwa n’umufasha we bakoze.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Mike Karangwa yaririmbiye umugorewe aftanyije n’ Aline Gahongayire

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo