Umuhanzikazi Sunny yiyeguriye Imana bitangaza benshi !Ashyira hanze ibibera mu isi y’ umwijima.
Umuhanzikazi Sunny akomeje kugaragara ahamyako ko yiyeguriye Imana , ko Imana ariyo kubahwa bitungura benshi , nyuma y’ imyitwarire itari myiza yagiye imuranga ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhanzikazi Dorcas Imgabire wamenyekanye cyane ku izina rya sanny akomeje gutungurabenshi kumbuga nkoranya mbaga byumwihariko mu biganiro bitandukanye bica kuri Televiziyo no ku mbuga zinyuranye za youtube agaragara ashishikariza bakunda n’ abakurikira ku rushaho kwisomera Bibiliya wowe ubwawe…
Sunny avugako ibintu ubu birikugenda biba bibi kuko abantu batagisenga Imana ahubwo basigaye basenga amafaranga ,kuko kugeza ubu ubugoe bukomeje kwiyongera ku isi bitwaje gushaka amafaranga ,atangaza yemye ko ku isi abantu bahaba 10% aribo baba ku isi abandi utamenya iyo baba bari ashimangirako umuntu ushaka kuramba igihe kirekire agomba kuragiza ubuzima bwe Imana .
Mu magambo ye yagize ati :” ..erega twese turi abanyabyaha niyo mpamvu yesu yadupfiriye … kutubahiriza amategeko 10 y’ Imana ni cyo kitwishe .. ubundi gusenga n’ ingenzi cyane mu buzimana bwacu , kwisomera bibiliya kugiti cyawe urushaho gusobanukirwa byinshi .. abantu benshi barasinziriye mwe kudamarara kuko urubanza ruraje mwe gukora ibibi kuko Yesu araje vuba “

Ibyo umuhanzikazi avuga ndetse n’ ibyo ahamya bikomeje kugaragaza ko akomeje urugendo rukomeye rwo guhindukirira Imana.
@ibyiringiro.rw