• imbaraga

    Umuhanzikazi Gisele Precious agiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Gisenyi

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 19, 2019

    Gisele Precious umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki wa Gospel bari gukorana imbaraga nyinshi, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe n’izindi. Kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo […]




    Gisele Precious umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki wa Gospel bari gukorana imbaraga nyinshi, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe n’izindi. Kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye agiye gukorera mu karere ka Rubavu.

    imbaraga
    Gisele Precious yatangarije Inyarwanda.com ko ari mu myiteguro y’igitaramo azakorera i Rubavu, akaba ari igitaramo yise ‘Imbaraga Live Concert’ kizaba tariki 16/06/2019 kikazabera kuri ADEPR Gisenyi kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo gifite insanyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

    Penuel choir

    Gisele Precious ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Imbaraga’ ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki we n’umuziki wa Gospel muri rusange. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni umupasiteri muri iri torero. Kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Precious ari mu mihihibikano y’igitaramo ‘Imbaraga Live Concert’ ari nacyo gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yakwinjira umuziki.

    KANDA HANO  WUMVE   INDIRIMBO Gisele Precious

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo