• 1493631192_thacien6

    Umuhanzi Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “ Haburaho Gato » abumbatiye ubutumwa buha ibyiringiro abababaye -VIDEO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 1, 2017

    Thacien Titus  Tuyishimwe umuhanzi uririmbo zihimbaza Imana  mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’ indirimbo  yise «  Haburaho Gato « ibumbatiye ubutumwa  buha ibyiringiro abababaye  ibemeza neza ko  ntaho  Imana  itagukura . […]




    Thacien Titus  Tuyishimwe umuhanzi uririmbo zihimbaza Imana  mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’ indirimbo  yise «  Haburaho Gato « ibumbatiye ubutumwa  buha ibyiringiro abababaye  ibemeza neza ko  ntaho  Imana  itagukura .

    Haburaho gato

    Umuhanzi Thacien Titus n’ umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda usengera  mw’ Itoreo ry’ abapantikote  mu Rwanda ( ADEPR ),  Amenyereweho gukora  video ( amashusho) Z’ indirimbo ze  yazitondeye  dore ko ar’ umwe mu bahanzi nyarwanda ba Gospel bafite amashusho meza y’ indirimbo zabo

    Kuri  uyu wambere Tariki ya  1 Gicurasi 2017  ni bwo  yashyize hanze video  ( amashusho) y’ indirimbo yise “ Haburaho gato “ yakorewe n’ umwe  muba Producer bakomeya mu Rwanda  mu gukora amashusho y ‘ Indirimbo witwa  mariva ,   iyi uyirirebya  niyo yaba atumva ibyo ari kuririmba yabasha kuko  ifite script  isobanura neza  ubutumwa aba aririmba

    Aganira n’ umunyamakuru wa ibyiringiro.rw  yatangaje  byinshi kubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo  n’ impamvu yatumye ayihanga , mu magambo ye yagize  ati « Njya kwandika iyindirimbo nubutumwa nahawe n’lmana buboneka muri luka10:30 Aho dusanga umuntu wavaga iyerusalemu ajya iyeriko  ageze munzira ahura nabambuzi baramukubita baramwambura basiga arindembe haburaho gato ngo atakaze ubuzima,     ukomeje usanga Aho bakubwirako “Abatambyi bamunyuzeho bagakikira bakigendera, abarewi nabo bamunyuzeho barigendera, abobasenganaga bose bamunyuraho barigendera, Ariko nubwo abobose bamunyuzeho bakigendera ntabwo lmana yo yamuretse yohereje umusamariya mwiza amugirira neza aramutabara »

    Haburaho gato
    uyu yakinaga nk’ uwavaga i Yerusalemu agahura n’abambuzi bakamugira intere

     

    Ubutumwa rero  nifuje gutanga  nubu harigihe umuntu ashobora kugera mu buzima nawe akabonako ageze kure ahantu abona kbisa haburagato kugirango abadayimoni bamwishime hejuru ariko ndamutangariza ko nubwo ahantu bose bamunyuraho bakigendera ariko yesu we  ntiyakunyuraho ubababaye urushye ngo yigendere haracyariho ibyiringiro, Haracyariho ubutabazi buturuka k’ Imana «

     

    Iyi  video mu mashusho yayo hagaramo ibibyamamare biyuranye nka Shafi wamamaye  muri Filme nyarwanda  ugaragara yambaye ingofero, Damour wamamaye  muri film ku izina rya Ruganzu, Apoline uwimana umudamu uteze wambayibitenge yamamaye muri film ndumukristo.

    Haburaho gato
    Shafi na Damour bamamaye muri filme nyarwa bagargaye muri iyi video

     

    Haburaho gato
    Apoline uwimana wamamaye muri film ndumukristo nawe agaragara muri iyio video

     

    Haburaho gato
    Titus akina nk ‘ umusamalitani

    KANDA HANO UREBE VIDEO Y’ IYI NDIRIMBO «  HABURAHO GATO «  YA THACIEN TITUS

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo