• dsc_7438-2

    Umuhanzi Dominic Ashimwe yashyize hanze indirimbo nshya yise ” WARAKOZE / Yumve Hano umenye n’ Amagambo yayo

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 1, 2017

    Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda Dominic Ashimwe  yashyize hanze  indirimbo nshya  yise ” WARAKOZE  ” ikubiyemo  ishimwe rikomeye ry’ ibyo Imana yakoze Dominic  Ashimwe  umuhanzi ubarizwa  w’ itorero […]




    Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda Dominic Ashimwe  yashyize hanze  indirimbo nshya  yise ” WARAKOZE  ” ikubiyemo  ishimwe rikomeye ry’ ibyo Imana yakoze

    dsc_7361

    Dominic  Ashimwe  umuhanzi ubarizwa  w’ itorero rya Pantekote mu Rwanda  ( ADEPR ) umudugudu wa Nyarugenge  nyuma yuko  akoze igitaramo gikomeye  yise ” the  victory Concert ”  ubu  yongeye kugeza  ku bakunzi b’ indirimbo  zihimbaza Imana  indirimbo nshyashya  yise  ” Warakoze ”  izagaragara   kuri album   ye nshya   izajya  ahagaragara  mu mwaka wa 2018

    Mu kignaniro   yagiranye  n’ ikinyamakuru ibyiringiro.rw  yatangaje byinshi  ku  indirimbo ye nshya  yise ” Warakoze ” n’ umubutumwa  buyikubiyemo   avuko  ari  imwe mu ndirimbo nziza zizagaragara kuri album nshya yitwa “The Victory” ndimo gutegura ikazajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

    dsc_7438-2

    yagize ati:” Indirimbo nayise WARAKOZE kuko ikubiyemo cyane cyane ishimwe ry’ibyo Imana yakoze, kandi mbona igikomeje gukora haba ku buzima bwanjye ndetse n’ubuhamya bw’abandi numva.

    Nubwo mba nsa nuwivugaho, ntabwo ari “true story” kuri njye ahubwo ni ukugira ngo umuntu wese uyumva akumva irahuza n’ibihe bimugoye ari gucamo ayiririmbe yibwira ubwe, yiyatureho ayo magambo meza yuko Imana ari yo yonyine nkingi ishyigikiye ubuzima bwa buri wese, ni nayo gusa ibasha gucecekesha amajwi yose atavuga izina ryayo ku buzima bw’abayubaha, igahindukiza amateka asharira rwose agahinduka ubundi buhamya bushya bwuzuye ishimwe.”

    yakomeje adutanagariza ko  ari  album izaba yitwa ” VICTORY ” yizera ko hamwe no gusenga Imana, izaba ifite byinshi byiza birusha ibiri mu zindi album ebyiri nakoze mbere, ariko umwimerere wo ntabwo uzahinduka.

    DORE AMAGAMBO ( LYRICS )  Y’ INDIRIMBO NSHYASHYA  YA DOMINIC  ASHIMWE  YISE ”  WARAKOZE ”

     

     

    W A R A K O Z E
    ______

    CHORUS:
    Imirimo itangaje wakoze ni myinshi n’ibyo utekereza kutugirira ntibibarika, nashaka kubivuga byaruta cyane ibyo njyewe ubwanjye nshoboye kubara.
    Wambereye inyangamugayo Mana,
    Wambereye imfura warakoze.

    VERSE 1:
    Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba mbese ni iki gitumye umpagararamo. Ujye utegereza Imana, Imana yo mu ijuru niyo igira icyo ivuga ikagisohoza. Ujye utegereza Imana yawe Imana yo mu ijuru niyo igira icyo irema yonyine ikagikomeza.

    VERSE 2:
    Upfumbatura igipfunsi cyawe Mana ugahaza ukwifuza kw’ibibaho byose, ni wowe nkingi ishyigikiye ubuzima bwacu. Wakojeje isoni abari baduhagurukiye ushyira indirimbo nshya mu kanwa kacu, wacecekesheje amajwi yose atavuga izina ryawe ushyira Zaburi nshya mu kanwa kacu/mu mitima yacu.

    BRIDGE:
    Umutima usobetse agahinda uwusobanuza ijwi ry’ubugwa neza, uri imfura irusha bose byose.
    Dominic Ashimwe
    Christian singer/songwriter

    KANDA  HANO  WUMVE INDIRIMBO   YA DOMONIC ASHIMWE YISE”  WARAKOZE “

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo